Nyabugogo: Umutekano wakajijwe mu nyubako y’Inkundamahoro mu gukumira abahiyahurira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bukajije umutekano nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki ya 18 kanama 2021, umukarani agerageje kwiyahura asimbukiye mu igorofa ya mbere y’iyi nyubako Imana igakinga ukuboko.

Zimwe mu ngamba ubu buyobozi bwafashe zirimo kongera umubare w’abasekirite bose banahabwa ibyombo kugira ngo bajye bahana amakuru vuba vuba igihe babonye umuntu ushaka kwiyahura.

Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwanabujije abantu bose bakorera muri iri soko n’abajya kurihahiramo kwegera ibyuma byashyizwe ku rubaraza rwo kuri buri gorofa ku buryo uri kurenga kuri ayo mabwiriza ari guhita acibwa amande.

Basabye kandi polisi ko yajya yohereza abapolisi bake babafasha.

Hanashyizweho ba mutwarasibo muri buri tsinda ry’abacuruzi bahabwa imyenda itukura bakaba bashinzwe kujya babuza abantu kwegera ibi byuma bizwi nka ‘garde-fous’.

Umuyobozi w’Isoko ry’Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yabwiye IGIHE ko bakajije ingamba z’umutekano kugira ngo birinde ko hari undi muntu wakongera kuhiyamburira ubuzima.

Ati “Ubu twafashe izindi ngamba zo gukaza umutekano kugira ngo hatazongera kwiyahurira umuntu, ubu tuzajya dukora ubugenzuzi buhoraho kandi ubu nta n’umuntu wemerewe guhagarara ku mabaraza kuri ibi byuma biri ku mpande z’iyi nyubako kandi birarebwa n’ushinzwe umutekano na ba mutwarasibo.”

Yongeyeho ko bongereye umubare w’abasekirite n’uwabakorerabushake ku buryo ubu bafite abagera kuri 60 kugira ngo barusheho kugenzura umutekano wo muri iyi nyubako.

Umukecuru w’Umutwarasibo muri iri soko ry’inkundamahoro unarikoramo witwa,Uwihirwe Clementine yagize ati “ Twabyishimiye cyane kuko natwe byari bimaze kuturenga. Kuba ubuyobozi bwabujije abantu kujya bahagarara kuri biriya byuma bareba hasi ni byiza kuko bizatuma nta uza kongera kuza kuhiyahurira.”

Abakorera muri iri soko bavuze ko bishimiye izi ngamba zashyizweho mu gukumira abantu baza kwiyahurira muri iyi nyubako. Mu bihe bitandukanye, kuri iyi nyubako hagiye humvikana abantu bahiyahuriye.

Abasekirite bari kubuza abaturage guhagarara ku byuma bifashe ku nyubako y'Inkundamahoro
Abatwarasibo bahawe imyenda ibaranga, nabo bashinzwe kugenzura abandi bacuruzi n'abakiriya babo bababuza guhagarara ku byuma biri ku nkuta z'iyi nyubako
Umutekano wakajijwe kuri iyi nyubako



source : https://ift.tt/3zgg0Di

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)