
Imyanya kugeza ubu ihari ni mbarwa kubifuza kuzabana na Bruce Melodie mu gihe kingana n'iminsi ine barya isi mu buryo butandukanye bateguriwe ndetse k'umunsi wa kabiri bakazabasha gususurutswa na Bruce Melodie ukunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no mu karere.
Ibikorwa birimo igitaramo, gutembera ahantu nyaburanga muri Dubai, kurya isi ku mazi, ku mucanga no mu butayu nibyo abanyamahirwe 154 bazajyana na Bruce Melodie ku mafaranga Miliyoni 1.5 Frw bateganyirijwe.
Ibi bikaba byari bimaze iminsi binugwanugwa ariko ibijyanye n'amakuru y'amatike bitaramenyekana. Babinyujije k'urukuta rwabo rwa Instagram bigaragara ko ari rushya, bamwe mu bari gutegura iki gikorwa batangaje gahunda yose.
Iki kiba ari kimwe mu bikorwa Bruce Melodie amaze iminsi yamamaza kinakubiyemo kimwe mu bitaramo azakorera mu bihugu binyuranye by'isi harimo na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu 'United Arab Emirates' by'umwihariko mu gace ka Dubai azaba ari kuwa 30 Ukuboza 2021.

Mu gihe gahunda y'iminsi ine yose izatangirana n'uwa 29 Ukuboza 2021 ikarangirana n'uwa 01 Mutarama 2022, igitaramo kizaba kuwa 30 Ukuboza 2021 cyahawe izina rya 'Kigali Night Mega Yacht Party' cyateguwe na sosiyete ya 'Afro Asian Bridge'.
'Kigali Night Mega Yacht Party' ugenecyereje mu kinyarwanda bivuze 'Igitaramo cyo mu bwato bunini cyagutse cya Kigali', Yacht ryonyinye ni ubwoko bw'ubwato bunini kukunze kenshi kwifashishwa mu marushanwa bivuze ko bwihuta cyane.
Uretse iki gitaramo, byitezwe ko abazitabira uru rugendo ruteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2021 kugeza tariki 1 Mutarama 2022, bazanatemberezwa umujyi wa Dubai mu gihe cy'iminsi ine.
Kurya isi bikaba bizabera mu bice binyuranye nyaburanga bigize agace gakurura ba mucyerarugendo benshi n'abaherwe ku isi, ka Dubai, nk'uko ibyaka gace kandi bizwi ishoramari ni ikintu cy'ingenzi.
Bityo azaba ari amahirwe kubazitabira, yo kuba abazitabira uru rugendo ruzaberamo n'igitaramo bazahuzwa n'abacuruzi kabuhariwe b'abashoramari bakungurana ubumenyi binyuze mu bitecyerezo bw'uburyo bwo kwagura imirimo.
Ibiteganijwe k'umunsi wa mbere w'iminsi ine ubwo ni kuwa 29 Ukuboza 2021; harimo kwitabira imurikagurisha, k'umunsi wa kabiri hazaba ari kuwa 30 Ukuboza 2021 abazitabira bazatembera ibice by'ingenzi bigize umujyi muri iryo joro basusurutswe mu gitaramo cya Bruce Melodie kimwe na Dj Marnaud nawe azagaragara k'urubyiniro.

Bukeye bwaho k'umunsi wa gatatu azaba ari n'umunsi wa nyuma w'umwaka kuwa 31 Ukuboza 2021 abantu bazasohokera ku mucanga, baharuhukire, mu gihe ni mugoroba bazatemberezwa Dubai ya nijoro. Muri  uwo mugoroba hazanaba umusangiro rusange abantu bahure baganire.






Â