Migi yafashe indege asubira muri Tanzania #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kongera amasezerano mu ikipe ye ya KMC FC, Mugiraneza Jean Baptiste[Migi], yafashe indege asubira muri Tanzania.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya KMC muri Tanzania ibarizwa mu Karere ka Kinondoni, akaba yarongereye amasezerano y'umwaka umwe akinira iyi kipe.

Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, akaba yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu aho asubiye mu kazi, biteganyijwe ko nagera Dar es Salaam ahita yerekeza Morogoro aho iyi kipe igomba gukorera umwiherero.

Muri 2019 nibwo Migi yasinyiye KMC amasezerano y'umwaka 1, warangiye muri 2020 ahita yongererwa undi nawo warangiye muri iyi mpeshyi.

Migi yongereye amasezerano y'umwaka umwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yafashe-indege-asubira-muri-tanzania

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)