Manchester United yakiranye amaboko yombi Cristiano Ronaldo nyuma y'uko mukeba arangaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Manchester United yanze gupfusha ubusa amahirwe yo kwisubiza umunyabigwi wayo Cristiano Ronaldo nyuma y'aho mukeba wayo Manchester City yanze amahirwe yari yahawe n'umushakira amakipe ariwe Jorge Mendes.

Cristiano Ronaldo yamaze gusezera ku bakinnyi n'umutoza ba Juventus ariko iyi kipe yo mu Butaliyani ntiyigeze yakira ubusabe na bumwe bw'ikipe imwifuza.

Nubwo City byavugwaga ko bamaze kumvikana,iyi kipe yaje kubivamo ku munota wa nyuma bituma United ihita yinjira mu murongo wo kumushaka cyane.

Ole Gunnar Solskjaer utoza Manchester United yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko yakinannye na Ronaldo ndetse ngo amutoje byamushimisha cyane.

Ati 'ntabwo ntekereza ko Cristiano agiye kuvamuri Juventus.Ariko niba ashaka kuyivamo arabizi ko turi hano.Tumaze igihe tuvugana nawe neza ndetse na Bruno Fernandes aramuvugisha cyane.Azi uko tumwiyumvamo.

N'umunyabigwi muri iyi kipe,n'umukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho kuri njyewe uramutse umbajije.Reka turebe Ibiza kumubaho.'

Ikinyamakuru The Athletic cyanditse ko United iri mu biganiro byimbitse na Ronaldo ndetse nayo yamuhaye imyaka 2 y'amasezerano.

Mail yo ivuga ko arakorera ikizamini cy'ubuzima I Lisbon ndetse ngo na Sir Alex Ferguson yihamagariye uyu mukinnyi mu gitondo cy'uyu munsi ngo aze mu ikipe bakoranyemo amateka.

Uyu rutahizamu w'imyaka 36 yamaze gusezera kuri Juventus n'abakinnyi bayo ndetse n'umutoza wayo Massimiliano Allegri nawe yemeje aya makuru.

Ati "Cristiano Ronaldo yambwiye ejo hashize ko ashaka kuva muri Juventus.Nibyo kandi yarabyemeje.Niyo mpamvu atakoze imyitozo uyu munsi kandi ntazakina umukino w'ejo tuzakina na Empoli.

Ntabwo narakajwe na Cristiano Ronaldo,arashaka kuva muri Juventus,yakoze amahitamo ye.Agiye gushaka indi kipe nyuma y'imyaka 3 amaze hano.Ni bimwe mu bigize ubuzima.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yakiranye-amaboko-yombi-cristiano-ronaldo-nyuma-y-uko-mukeba

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)