Kaminuza yu Rwanda yatanze impamyabumenyi ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere iyi Kaminuza itanze impamyabumenyi kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Mujawamariya yavuze ko aba barangije bitezweho kuzana impinduka mu mibereho y'Igihugu.

Ati 'Iyo rero Igihugu gisohoye abantu bageze hafi ibihumbi yenda birenga haba hagomba kugira itandukaniro n'uko byari bimeze. Turabizi turi mu bihe bigoye, ndetse n'iyo urebye n'ibijyanye n'imirimo yaragabanutse ariko aba baba barangije bitezweho kuzana agashya. Guhanga imirimo mishya itari yitezwe.'

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko kuba Kaminuza y'u Rwanda ifite benshi bayirangijemo, umusaruro wagombye kwikuba inshuro nyinshi. Avuga ko bashaka gushyira imbaraga mu mikoranire y'abarangije muri Kaminuza n'abakiri ku ntebe y'ishuri mu rwego rwo guhanga imirimo, kujya inama ndetse no gushaka abaterankunga.'

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabwiye aba barangije amasomo yabo ko ubumenyi bakuye muri iyi Kaminuza bakwiye kubwifashisha mu kugira uruhare mu kubaka Igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda zacyo.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango  Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre  Abasaga ibihumbi 9 basoje amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda  Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda Covid-19  Â Abanyeshuri bahagariye abandi ni bo bari Camp Kigali ahabereye ibirori
Abanyeshuri bahize abandi bashimiwe




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108961/kaminuza-yu-rwanda-yatanze-impamyabumenyi-ku-basaga-ibihumbi-9-amafoto-108961.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)