Kigali: Agahinda ni kose umubyeyi yabyaye abana batanu bane bahita bapfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, hakomeje hari kuvugwa inkuru y'akababaro ndetse iteye agahinda kenshi, aho umugore yabyaye abana batanu bane muri bo bagahita bapfa hagasigara umwe gusa.

Ibi byabereye mu Bitaro bya Gisirikare I Kanombe, aho Umugore witwa Mariamu usanzwe utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko, yabyariraga abana bane rimwe ariko ku bw'amahirwe macye abana bane muri bo bagahita bitaba Imana ako kanya maze hagasigara umwana umwe nkuko amakuru dukesha igihe abivuga.

Amakuru avuga ko ibi byabaye Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, aho uyu mugore usanzwe akora akazi ko gutunganya inzara muri Saloon de Coifure Kimironko ndetse n'umugabo we usanzwe akora akazi ko kogosha abantu bahuraga na biriya bibazo bikomeye cyane byo gupfusha abana bane muri batanu bari bamaze kwibaruka.

Andi makuru ahari akomeza avuga ko aba bana uyu mugore witwa Mariamu yabyaye bavutse igihe kitageze kuko bivugwa ko bavutse nyuma y'amezi atanu gusa abatwite aho kuba amezi icyenda nkuko bisanzwe.

Uwatanze amakuru yagize ati 'Uyu mugore yabyaye abana batanu ariko bavutse igihe kitari cyagera kuko bavukiye amezi atanu aho kuba amezi icyenda nk'ibisanzwe, bakimara kuvuka hashize akanya umwana umwe arapfa ndetse mukanya gato cyane undi mwana nawe aza kwitaba Imana'.

Yakomeje agira ati' Ntabwo byarangiriye aho kuko n'abandi bana babiri baje kwitaba Imana nyuma y'abapfuye mbere ndetse kuri ubu hasigaye umwana umwe wenyine mu bana batanu bavutse gusa ikigaragara kirimo gutuma bapfa bishoboka ko ari ukubera bavutse igihe kitageze'.

Uyu muturage watanze amakuru ndetse akaba ari nawe urwaje uyu mubyeyi Mariamu, yanavuze ko uyu muryango wabyaye aba bana ukeneye ubufasha kugira ngo ubashe gushyingura izi mpinja bitewe n'uko nta bushobozi ufite bwo kuba bakwikorera kiriya gikorwa.

Kugeza ubu uyu mubyeyi wabyaye aba bana batanu aracyari mu Bitaro bya Kanombe aho we n'umwana we usigaye barimo kwitabwaho n'abaganga.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/21/kigali-agahinda-ni-kose-umubyeyi-yabyaye-abana-batanu-bane-bahita-bapfa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)