Kamonyi: Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe ubufasha, basabwa kubuheraho bivana mu bukene - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bufashwa bwahawe imiryango yiganjemo ikennye yazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Bwatanzwe n’imiryango nterankunga itandukanye irimo Medicus Mundi, Fondo Alaves de Emergencia ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta, Arde Kubaho.

Ubufasha bwatanzwe bugizwe n’amabati, matela, ibishyimbo, umuceri, isukari, ifu y’ibigori, amavuta, imisumari, ibigega by’amazi, imikeka, ibiringiti, udupfukamunwa n’amasabune.

Meya w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yasabye abafashijwe kubungabunga ibikoresho bahawe kuko byagaragaye ko hari benshi babihabwa nyuma bakabigurisha hadateye kabiri.

Yashimiye umuryango Arde Kubaho n’abafatanyabikorwa bibutse abasigajwe inyuma n’amateka muri Kamonyi, asaba abahawe ibikoresho kubibungabunga no kubyitaho.

Umuyobozi wa Arde Kubaho, Augustin Bahati yabwiye abahawe ibikoresho ko hazabaho igenzura ku mikoreshereze yabyo, harebwe niba buri umwe wabihawe yarabibungabunze uko bikwiye.

Yavuze ko bakwiriye kubikoresha biteza imbere, ibyo kurya bakabikoresha neza mu gihe bashakisha ubundi buryo bw’imibereho.

Kalisa Rajab, umwe mu bahawe ibikoresho yavuze ko yari amaze igihe aryama habi, none ubu akaba agiye kuryama neza kuko yahawe matela.

Ati “Naryamaga hasi, ntaho nari mfite ho guhengeka umusaya. Inzu yanjye nayo yavaga bikomeye ku buryo nijoro amazi yansangaga aho ndyama nkamera nk’utewe n’umwuzure. Ndashimira cyane Arde Kubaho n’abafatanyabikorwa bayo badutekerejeho.”

Yavuze ko ibikoresho by’isuku bahawe bigiye kubafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda na Covid-19.

Kalisa kandi yavuze ko amabati yahawe n’imisumari azabyifashisha asana igisenge cy’inzu ye.

Abahawe ubwo bufasha ni abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mirenge ya Runda, Rukoma, Nyamiyaga, Rugalika na Nyarubaka.

Hatanzwe ibigega by'amazi bizajya bifasha abaturage kwizigamira amazi no mu gihe cy'imvura
Hatanzwe n'amabati kugira ngo abafite inzu ziva cyangwa abagiye kubaka bubake neza
Mu bufasha bwatanzwe harimo matela n'ibiribwa
Umuyobozi wa Arde Kubaho, Augustin Bahati yasabye abahawe ibikoresho kubifata neza
Kalisa yavuze ko ubufasha bahawe bagiye kubukoresha neza, bikenura
Meya Tuyizere yihanangirije abahawe ubufasha kutazagurisha ibyo bahawe, ahubwo ko bagomba kubikoresha biyubaka



source : https://ift.tt/37UyJZb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)