Nyuma y'uko ikipe ya AS Kigali yanditse isaba ko yakwemererwa gutangira imyitozo mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup izitabira, iyi kipe yabyemerewe ariko FERWAFA isabwa kugenzura ko yubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
AS Kigali ni imwe mu maklipe agomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y'umwaka wa 2021-2021, ikaba igomba kwitegura hakiri kare, ni mu gihe APR FC izakina CAF Champions League iteganya kujya muri Maroc ariko bishobora kudakunda kubera ikipe y'igihugu.
AS Kigali ikaba yari yandikiye FERWAFA ngo iyisabire uburenganzira muri Minisiteri ya Siporo ibe yatangira imyitozo yitegura iri rushanwa.
Mu ibaruwa MINISPORTS yasubije FERWAFA, yayimenyesheje ko icyifuzo cya AS Kigali cyemewe ariko bagomba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Bagize ati 'dushingiye ku ibaruwa yanyu no 493/ferwafa/2021 yo ku wa 23 Nyakanga 2021, isabira AS Kigali uruhushya rw'umwihariko rwo gutangira imyiteguro ya CAF Confederations Cup 2021-2022 aho imikino izatangira muri Nzeri 2021.'
'Mbandikiye iyi baurwa ngira ngo mbamenyeshe ko MINISPOTS itanze ubwo burenganzira bwo gutangira imyitozo ku ikipe ya AS Kigali. Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, turasaba ubuyobozi bw'ikipe gukurikiza amabwiriza yose y'ubuvuzi mu rwego rwo kurwanya iyandura n'ikwirakwira rya COVID-19, kutayubahiriza bishobora gutera isubikwa ry'imyitozo.'
Iyi baruwa yasinyweho n'Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yayisoje agira ati 'mfashe uyu mwanya ngo nsabe FERWAFA kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza y'ubuvuzi.'
AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona 2021-22 akaba ari nayo mpamvu yabonye itike yo kuzakina irushanwa rya CAF Confederations Cup yari yakinnye umwaka ushize ikaviramo mu ijonjora rya kabiri.
Iyi kipe yariyubatse yashyizemo amaraso mashya y'abakinnyi bazayifasha muri iyi mikino barimo Haruna Niyonzima, Kakule Mugheni Fabrice, Saba Robert, Rugwiro Herve n'abandi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyifuzo-cya-as-kigali-cyahawe-umugisha-ferwafa-ihabwa-umukoro