Fan Clubs za Rayon Sports zamaze gukusanya amafaranga ya Blaise, uko bitanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nishimwe Blaise yanditse ibaruwa asaba gutandukana n'iyi kipe kubera amafaranga yaguzwe atahawe yose, amatsinda y'abafana(Fan Clubs) zamaze gukusanya aya mafaranga aho harimo kubura ibihumbi 50 gusa, ndetse arashyikirizwa ubuyobozi uyu munsi.

Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yari yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba ko bakora amasezerano mashya kuko ayari asanzwe atigeze yubahirizwa, kuko yabwiwe kwishyurwa igice cy'amafarana yaguzwe(recruitement) mu mezi atatu uhereye igihe yasinyiye ariko ntibyakorwa.

tariki ya 29 Nyakanga, Rayon Sports yasubije uyu musore imumenyesha ko impamvu atahawe amafaranga nk'uko byari biteganyijwe byatewe n'icyorezo cya Coronavirus ariko yizezwa ko uko kizagenda gicisha make azahabwa amafaranga ye, ariko ibyo gukora amasezerano mashya asabwa kubahiriza ayo yari afitanye n'iyi kuko nta mpamvu ifatika babona yo gusesa amasezerano.

Uyu mukinnyi byavugwaga ko yashakaga inzira zose zatuma atandukana n'iyi kipe akajya muri mukeba APR FC, amatsinda y'abafana b'iyi kipe(fan clubs) zahise zitangira kwishakamo ibusubizo.

Nishimwe Blaise amakuru avuga ko muri Nzeri 2020 Rayon Sports yamuguze miliyoni 4 agasinya imyaka 3, agisinya yahawe miliyoni 1.5 no muri Kamena 2021 ahabwa indi miliyoni, bivugwa ko yarimo yishyuza Rayon Sports miliyoni 1.5 z'amafaranga y'u Rwanda.

Nk'uko ISIMBI yabashije gutera akajisho k'urutonde rwa Fan Clubs n'abafana ku giti cyabo bemenye kwitanga amafaranga yo kurangiza iki kibazo cya Blaise, umunsi wa nyuma bihaye ni uyu munsi kandi miliyoni 1 n'ibihumbi 450 yamaze kuboneka, ni mu gihe hari abatarayatanga.

Urutonde rw'abitanze

1.Gisaka Fan club 50k✅
2.the blue family 100k✅
3.ijwi rya aba rayon 100k✅
4.ISARO Fan Club 50k✅
5.New Vision Fan Club 50k
6. Friends Fan Club 50k
7.RUHANGO FAN CLUB:50K✅
8.Ibyishimo by'abareyo 50k✅
9.Winning Team Fan Club 50k
10.Gikundiro Forev. 100K✅
11.Dream Unity 100k✅
12.Mugisha 50k✅
13.Ubumwe bw'abarayon 50k

14.Rukundo Patrick 50k✅
15.Rubavu F.C 50k.✅
16.lntwari fan club 50k✅
17.Ijwi ry'Abarayon Senior : 50k✅
18.Group umu rayon w,ukuri 50k✅
19.ururembo(Hajyati)50k✅
20Rayon Sports Super Fans 50k
21.Indatwa 50k
22.Muhirwa prosper 50k✅
23.Munyakazi Sadathe 100K✅
24.Furaha J.M.V 50k✅
25.TBW 200k
26.Isibo Fan club 50k
27.Cyiza Richard 50k✅
28.Ndahiro.O. 50k✅
29.Dr Uwiragiye Norbert 100k✅
30.Rocket fan club 100k✅

Kugeza ubu amafaranga amaze gukusanywa agera kuri miliyoni n'ibihumbi 450 by'amafaranga y'u Rwanda, ni mu gihe abitanze amafaranga bataratanga agera ku bihumbi 550.

Nishimwe Blaise amafaranga ye yamaze gukusanywa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/fan-clubs-za-rayon-sports-zamaze-gukusanya-amafaranga-ya-blaise-uko-bitanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)