Ariel Wayz yasohoye amashusho y'indirimbo 'La Vida Loca' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Nyarwanda, Ariel Wayz uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi, yasohoye indirimbo ifite izina ry'ikinyesipanye, 'La Vida Loca' igaruka k'uburyo yishimiye kubaho ubuzima abayeho.

La Vida Loca ni amagambo y'ikinyesipanye avuga 'Crazy Life' cyangwa se umuntu abisanishije n'imvugo y'ikinyarwanda avuga 'ubuzima bw'ubusazi'.

Iyo niyo ndirimbo Ariel Wayz yasohoye aho agaruka k'uburyo aba yumva yishimiye kubaho ubuzima nk'ubwo kuko nta na kimwe kiba kimutesha umutwe.

Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajiwi yakozwe na Ayoo Rash, Bob Pro ni we wakoze Mix&Mastering ni mu gihe yayobowe na Boychopperworks.

Asohoye iyi ndirimbo nyuma y'uko yaherukaga gusohora 'Away' yakoranye na Juno Kizigenza yakunzwe cyane.

Ariel Wayz yasohoye indirimbo yise La Vida Loca



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-la-vida-loca

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)