Amb Joseph HABINEZA yitabye Imana ku myaka 57 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n'urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatanu tariki 20 kanama 2021, aho bivugwa ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya ari naho yaguye.

Amb.Habineza Joseph yakoreye igihugu imirimo itandukanye aho yabaye Minisitiri wa Siporo n'umuco inshuro ebyri ndetse kandi yigeze no guhagararira u Rwanda muri Nigeria.

Uyu mugabo wavukiye mu karere ka Kamonyi mu ntara y'Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga birimo nk'uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari  aherutse kwizihiza imyaka 33 arushinze. Avuga  ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n'umugore we.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/20/amb-joseph-habineza-yitabye-imana-ku-myaka-57/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)