AMAKURU MASHYA : Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique zifashe akandi gace kari ibirindiro by'ibyihebe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'igihe gito, ziriya nyeshyamba zikuwe mu birindo byazo muri kariya gace ka Mocimboa da Praia aho zahise zihungira hariya Mbau.

Ku wa Gatanu w'iki Cyumweru nibwo igikorwa cyo gufata ako gace cyagezweho nyuma y'imirwano yari ihamaze iminsi. Yahereye mu bice bya Chinda n'ahandi.

Ingabo z'u Rwanda zateye muri ako gace ziturutse Mocimboa da Praia izindi ziturutse Mueda.

Kuri uyu wa Gatanu mbere y'uko zinjira Mbau, mu bilometero bitanu ni ho zatangiriye imirwano, zihahura n'ibyihebe biri hagati ya 80 na 100 habera imirwano ikomeye yarangiye ibyo byihebe bikubiswe inshuro, byinshi biricwa, nyuma imirambo 11 ni yo yagaragaye.

Bivugwa ko hari n'abandi bapfuye nubwo imirambo yabo itagaragaye aho kuko ngo yatwawe n'abo barwanyi, bamwe bagendaga bayikurura n'imigozi.

Mu bikoresho byafashwe harimo imbunda zo mu bwoko bwa SMG n'ibindi.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yatangaje ko nubwo bamaze gufata kariya gace ariko akazi kagikomeje.

Ati 'Twahafashe kandi twabakuye muri ako gace, ariko ntibivuze ko ibikorwa birangiye, birakomeje.'

Ingabo z'u Rwanda zatangiye kurwana ku wa Kabiri, mu nzira zigenda zikabona ahantu abo barwanyi bagiye banyuza imodoka nyinshi bari bafite ubwo bahungaga bava Mocimboa da Praia.

Mu birometero bitanu utarinjira Mbau, ingabo z'u Rwanda zasakiranye n'umutwe w'ibyihebe biri hagati ya 80-100, habera imirwano ikomeye yarangiye ibyihebe bikubiswe inshuro ndetse bihatakariza abarwanyi 11 n'ibikoresho birimo imbunda za SMG n'ibindi bikoresho.

RDF yifashishaga imodoka nini z'intambara mu gukura ibyo biti mu muhanda, ahandi ikifashisha imashini mu kubikata. Kamwe mu duce twarimo ibiti byinshi ni ahitwa Naquitengue.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAKURU-MASHYA-Ingabo-z-u-Rwanda-ziri-muri-Mozambique-zifashe-akandi-gace-kari-ibirindiro-by-ibyihebe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)