Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020, ni bwo Abafana bakumiriwe kujya ku bibuga nyuma y'uko mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus, kuva icyo gihe ibikorwa byinshi by'imikino byarahagaze, gusa bisubukurwa gake gake kugeza ubu ubwo hari imikino irimo Basketball na Volleyball yamaze kwemererwa kwakira abafana bake bipimishije.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko bamaze kwemerera FERWAFA kugarura abafana kuri stade.
Yagize ati 'Twatangiye kwakira ubusabe bwa za federasiyo, na federasiyo y'umupira w'amaguru (FERWAFA) na bo twabonye ubusabe bwaho hirya y'ejo, tubwigaho. Inama twabagiriye cyangwa se igisubizo twari twabahaye ni uko abafana bazaba bahari ariko ingamba twashyizeho ni izituma Abanyarwanda tubarinda, umutekano wabo cyane cyane n'ubuzima bwabo'.
Minisitiri Munyangaju yashimangiye ko n'ubwo bamaze gutanga ubwo burenganzira bwo kugarura abafana ku kibuga, hakiri kwigwa uburyo bizakorwamo kuko bitandukanye no mu yindi mikino, aho Kigali Arena ifite uburyo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa mu kugura amatike.
Yagize ati 'Icyo tutararangiza kwigaho dufatanyije hamwe, iby'ibanze byaremewe, ariko tugomba gushyiraho izo ngamba tuziganiriye na bo, zo kumenya ngo harajyamo abafana bangana gute? Ese Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo kuko urugero nko muri Arena, barakoresha e-ticketing.
'Ese noneho kuri stade tuzakoresha ubwo buryo? Niba buhari abe ari bwo dukoresha kugira ngo dushyireho ingamba zose zishobora gutuma nta muntu ushobora kwandurira kuri stade cyangwa abe yahagirira ikibazo. Kuba ufite urukingo ntibivuze ko utarwara, ntibivuze ko utakwanduza'.
U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa ya mbere akomeye muri Afurika mu mukino wa Volleyball na Basketball, abafana bemerewe kujya kureba iyi mikino muri Kigali Arena, ni abipimishije COVID-19 kandi bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko ari bazima.
Ku Banyarwanda, basabwa kandi kuba barakingiwe nibura urukingo rwa mbere mu gihe abatarakingirwa, bashyiriweho uburyo bizakorwamo.
U Rwanda ruzakira Kenya mu mukino w'umunsi wa kabiri wo mu itsinda E ry'ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, uzaba tariki ya 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uretse uyu mukino, biteganyijwe ko mu mpera za Nzeri hazatangira Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w'imikino wa 2021, mu gihe tariki ya 16 Ukwakira ari bwo hazatangira Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu bagabo mu mwaka w'imikino wa 2021/22.

Abafana bakomorewe kugaruka ku bibuga