Aba mbere bategerejwe mu Rwanda, ni abakobwa 250 biga mu ishuri ry'imiyoborere ryitwa School of Leadership Afghanistan (SOLA).
Shabana Basij-Rasikh washinze iri shuri yanyujije ubutumwa kuri twitter ko bariya bakobwa bari mu nzira ibaganisha mu Rwanda.
Yagize ati 'Buri wese ari mu nzira inyura muri Qatar, yerekeza mu gihugu cy'u Rwanda, aho duteganya gutangirira amasomo y'amezi atandatu mu mahanga ku banyeshuri bacu bose.'
Aba bakobwa 250 bari kumwe na bamwe mu bakozi ba ririya shuri ku buryo bariya banyeshuri bazagera mu Rwanda bagakomeza gukurikirana amasomo yabo.
Yavuze ko bariya bantu bahagurutse i Kabul ku Cyumweru mu buryo bugoranye dore ko igitsinagore ari bamwe mu bantu bafitiye impungenge umutwe wa Taliban usanzwe ufite amahame azwiho gukandamiza igitsinagore.
Shabana Basij-Rasikh yagize ati 'Icyo nasaba isi, ni iki 'Ntimukure amaso yanyu kuri Afghanistan. Ntimugoheke na gato nubwo ibyumweru bigenda bihita. Murebe abo bakobwa kandi mu kubikora, muzaba murimo kubashinganisha ku bafashe ubutegetsi'.'
Uyu muyobozi wa ririya shuri avuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abakobwa baryigamo bajye gukomereza amasomo ahandi ariko ko hari icyizere ko bazagaruka mu Gihugu cyabo.
UKWEZI.RW