Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Callixte Mbarushimana wagaragaye mu mihanda ya Paris ku wa gatandatu ushize yigaragambya, arazwi bihagije dore ko amateka ye y'ubwicanyi atari ayo muri 1994 gusa kuko yabaye n'Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, umutwe ugizwe na bamwe mu bicanyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Callixte Mbarushimana wavutse tariki ya 14 Nyakanga 1963, avukira mu cyahoze ari Komini Ndusu muri Ruhengeli ubu ni muntara y'amajyaruguru akaba yarize ibijyanye n'ikoranabuhanga. Yagaragaye mu myigaragambyo hamwe n'abandi bantu babarirwa ku kiganza kimwe cy'intoki ngo barasaba ko Rusesabagina, Idamange na Karasira bafungurwa.

Callixte Mbarushimana ni umwicanyi ufite umwihariko kuko mu gihe cya Jenoside yifashishije ibikoresho by'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye (UNDP) yakoragamo maze abigabiza abicanyi ngo umugambi wa Jenoside ugerweho. Mbarushimana yageze muri iki kigo muri 1992 ariko ubwo Jenoside yatangiraga bamwe mu bayobozi bagasubira iwabo, Callixte Mbarushimana yigize umuyobozi wiri shami mu Rwanda maze ibikoresho byaryo abigabiza interahamwe harimo imodoka, telefoni za satellite kugirango ubwicanyi bwihute. Yahereye no kubakozi biri shami rya LONI aho yicisihije Florence Ngirumpatse nabandi bari kumwe nawe mu rugo.

Usibye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi biri ku mutwe wa Callixte Mbarushimana, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) narwo rwaramukurikiranye rumukoraho iperereza ku byaha yakoreye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umugenzacyaha wa ICTR Tony Greg yavuganye n'abatangabuhamya barenga 20 bemeza ko Callixte Mbarushimana yagize uruhare muri Jenoside.

Mbarushimana atuye mu Bufaransa guhera muri 2003 ariko muri 2005, u Rwanda rwohereje impapuro zimufata. Yaje gufatirwa mu Budage muri 2008 aho yaje kurekurwa mu buryo butumvikanye gusa Leta zunze Ubumwe z'Amerika bwamaganye icyo gikorwa.

Mbarushimana yaje gufatwa mu mwaka wa 2010 ashinjwa na ICC ibyaha bitanu bijyanye n'ibyaha byibasiye inyoko muntu n'ibyaha umunani bijyanye n'ibyaha by'intambara.

Nta gitangaza kirimo kubona umwicanyi nka Callixte Mbarushimana yifatanya n'abandi bahakana Jenoside bihisha inyuma y'ibikorwa bya Politiki mu rwego rwo guhisha isura yabo nyayo y'ubwicanyi.

The post Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umwicanyi-callixte-mbarushimana-yagaragaye-mu-myigaragambo-i-paris-asaba-ko-rusesabagina-arekurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umwicanyi-callixte-mbarushimana-yagaragaye-mu-myigaragambo-i-paris-asaba-ko-rusesabagina-arekurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)