Umuyobozi w’umudugudu akurikiranyweho gukura abaturage muri Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hafashwe abaturage 31 abandi barimo na nyiri urugo baratoroka bakaba bakiri gushakishwa ngo bapimwe niba nta waba yaranduye Covid-19.

Abo bantu bose bagera kuri 70 bari bateraniye mu rugo rwa Habyarimana Emmanuel w’imyaka 47 y’amavuko akaba n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Gisizi mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera.

Ubuteka ni ibirori bikorwa n’umukobwa washyingiwe akazana ibiribwa n’ibinyobwa iwabo noneho nabo bagakusanya inkunga y’ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa bigacyurwa n’umukobwa wabo mu rugo rushya.

Bamwe mu bafatiwe muri ibyo birori, bemera ko bakoze amakosa bagasaba imbabazi n’ubwo bari bazi neza ko Akarere ka Burera batuyemo kari muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Mukankubana Ziripa, umugore wa Habyarimana Emmanuel nyiri urugo watorotse yagize ati " Turemera ko twakoze amakosa yo guhuriza hamwe abantu. Wari umuhango wa gihanga witwa Ubuteka kandi bwari uburyo bwo gutera inkunga umwana kugira ngo tumushakire ibyo kurya.”

“Dutuye ku ishyamba ibya Covid-19 turabyumva ariko nta muntu twari twabona yishe. Nkanjye waguye mu cyaha nashishikariza abandi kwirinda kuko iyo iyo umuntu aguye mu cyaha amategeko aramuhana".

Uwanyirigira, umukobwa wa Habyarimana ari na we wari waje gusura umuryango we na we yemera ko bakoze amakosa.

Ati “Nibwo twari tukihagera, tukimara kwicara nibwo badufashe. Twari tuzi ko turi muri Guma mu Rugo ariko turemera ko twakoze amakosa tukayasabira imbabazi.”

Umujyanama w’ubuzima muri uyu Mudugudu wa Nyamugari, Nsabimana Alphonse na we anenga iyi myitwarire yagaragaye ku muyobozi, avuga ko bagiye guharanira ko nta handi byagaragara muri ako gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahunga Niringiyimana Jean Damascene yavuze ko agendeye ku byabaye, byabahaye umukoro wo gukomeza kwigisha ndetse no kugenzura niba abayobozi bumva amabwiriza yashyizweho.

Ati "Ibyabaye ni agahomamunwa kuko biragaragara ko hari n’abayobozi batari babyumva ari nabo bagenda baduteza ibibazo. Ibi bigiye gutuma twegera cyane umuturage tumwigishe ku buryo imyumvire irazamuka.”

“Uyu muyobozi yari asanzwe n’ubundi atitwara neza ariko kubera ko amatora atahita akorwa muri ibi bihe twari twabaye tumwigaho tunamwigisha ngo turebe ko yahinduka ariko ntabwo bikwiye ko umuntu w’umuyobozi uri ku ruhembe rw’uru rugamba aba ari we ukora biriya.”

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yasabye abaturage guhindura imyumvire bakamenya neza ko Covid-19 ihari kandi ihitana n’ubuzima.

Yagize ati "Kugira ngo tubashe kugabanya no gutsinda Covid-19 birasaba ko abaturage bahindura imyumvire kuri iki cyorezo. Ntabwo Covid-19 ari indwara y’abanyamujyi, buri wese arayirwara kandi irica. Uko abaturage bakomeza kuyikerensa bica amabwiriza yo kuyinda, niko ikomeza kudutwara abantu no kudindiza ubukungu bwabo n’ubw’Igihugu kuko nk’ubu abari muri Guma mu Rugo ntibakora.

Abafashwe uko ari 31 bahise bapimwa Covid-19. Abatanduye bajyanywe kwigishwa banacibwa amande y’ibihumbi 10Frw kuri buri muntu naho uwateranyije ibyo birori we azacibwa ibihumbi 100 Frw.

Abafatiwe mu birori bahise bapimwa Covid-19 mbere yo kujyanwa mu kato
Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru CIP Alex Ndayisenga yanenze abayobozi bashuka abaturage bagatuma barenga ku mabwiriza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)