Umurambo w'uwarangije ku Nyundo bawusanze mu cyuzi kigabanya Ruhango na Muhanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Bukuru David w'imyaka 50 y'amavuko, bamusanganye ibyangombwa yafatiye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ariko akaba kuri ubu yari atuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w'Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yavuze ko umurambo wa Bukuru David bawusanze mu cyuzi cya AIDER saa munani z'amanywa.

Mutabazi kandi avuga ko mu bindi byangombwa bamusanganye birimo ikarita ya RSSB n'iyo kubikuza amafaranga (ATM).

Yagize ati 'Amakuru y'urupfu rwa Bukuru twayahawe n'umuturage, twarangije kumurohora ubu umurambo we uri mu Bitaro bya Kinazi.'

Gusa Mutabazi avuga ko bataramenya impamvu y'urupfu rwe.

Bamwe mu biganye na Bukuru mu ishuri ry'imyuga rya Muzika i Nyundo, bavuga ko yari yaratandukanye n'umugore we wa mbere w'isezerano, ashaka undi babanaga batarasezeranye aho i Kinazi.

Umurambo wa Bukuru David uracyari mu Bitaro i Kinazi mu gihe ugitegereje gukorerwa isuzuma.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umurambo-w-uwarangije-ku-Nyundo-bawusanze-mu-cyuzi-kigabanya-Ruhango-na-Muhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)