Umugabo yasazijwe n'uburakari ubwo yasangaga umugore we asangira amafunguro n'undi mugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yagize umujinya w'umuranduranzuzi ashaka gukubita umugore we, ubwo yinjiraga mu rugo rwe agasanga uyu mugore arimo gusangira amafunguro n'undi mugabo bikekwa ko yaba amuca inyuma.

Muri iyo videwo,yashyizwe hanze n'uwitwa ijeomadaisy kuri instagram igaragaramo uyu mugabo yinjira mu nzu iwe maze agasanga undi mugabo mugenzi we yiteretse ibyo kurya asangira n'umugore wa nyir'urugo baryohewe n'amafunguro.Ibi bikaba byatuma uyu mugabo ahita arakara atangira gutukana.

Umugore yabonye umugabo we ahindutse ahita agira isoni ndetse n'ubwoba maze yihina mu nguni ,kuko yabonaga bihinduye isura. Umugabo bivugwa ko ari umukunzi w'uyu mugore we ntacyo byamubwiye kuko yakomeje ararya, ubona ashishikaye mu gihe nyirurugo we yatonganyaga madamu,amubaza impamvu agaburira abagabo mu nzu ye.



Source : https://yegob.rw/umugabo-yasazijwe-nuburakari-ubwo-yasangaga-umugore-we-asangira-amafunguro-nundi-mugabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)