Ibi ariko si ko byagenze ku masoko y’imari n’imigabane yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko uburyo bw’imikoranire hagati yayo butari bwanozwa ku buryo butangira gutanga umusaruro.
Bimwe bibazo byagaragaye ni uko bimwe mu ibihugu byo mu Karere bifite ubukungu buto, bitemeraga ihangana ryagutse ry’amasoko y’imari n’imigabane ndetse bimwe mu bigo binini bikaba bitari bushobore kwiyandikisha kuri ayo masoko kuko akiri mato ugereranyije n’imari bikenewe.
Guhuriza hamwe amasoko y’imari n’imigabane hifashishijwe ikoranabuhanga (East African Capital Market Infrastructure,CMI) bizagerwaho mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka, byitezweho kuzakemura ibyo bibazo, kuko bizatuma ibigo bigira ubushobozi bwo gucuruza imigabane ku isoko ryagutse ndetse binatume iri soko rusange rigira ubushobozi bwo kwakira ibigo binini kurushaho.
Mu rwego rwo kwitegura izi mpinduka, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda na ryo riri kujyana n’izi mpinduka, kuko ryatangiye gucuruza imigabane n’impapuro mpeshamwenda mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abari bafite imigabane n’impapuro mpeshamwenda bamaze kwinjizwa muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga, igikorwa cyatwaye iminsi ibiri gusa, cyarahoze gitwara amezi atatu.
Iri koreshwa ry’ikoranabuhanga ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rizatuma rigira ubushobozi bwo gukurura abashoramari bifuza kugura imigabane ndetse ryoroshye ihuzwa ry’ibikorwa byaryo n’iby’andi masoko yo mu Karere.
Ihuzwa ry’amasoko si ikintu gishya kuko byakozwe ku Mugabane w’i Burayi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ahandi ku Isi, kuri ubu abahanga mu masoko y’imari n’imigabane bari kurebera hamwe amahirwe arimo, imbogamizi zishobora kubonekamo n’uburyo zakemurwa n’ibindi.
Ihuzwa ry’amasoko ni akazi katoroshye kuko kajyana n’ihuzwa ry’amategeko ya buri gihugu ndetse ni ngombwa kureba itandukaniro ry’amasoko, amategeko ayagenga muri buri gihugu, imigenzurire y’ibigo, ikorwa n’ishyirwa mu bikorwa mu bihugu bitandukanye n’ibindi.
Ikigamijwe ni ukoroshya ihererekanya ry’imigabane ku masoko atandukanye kandi uyu mushinga ushyigikiwe n’abafatanyabikorwa bose.