U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi zivuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

MINEMA ibinyujije kuri twitter yatangaje ko impunzi zageze mu Rwanda zigomba gupimwa COVID-19, bamara kubona ibisubizo bakazasanga abandi baje mbere bari mu nkambi y'agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Isobanura ko impunzi zitegereza ibisubizo bya COVID-19 zicumbikiwe muri hoteli zabugenewe mu gihe bategereje ibisubizo bashobore guhuzwa n'abandi mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Impunzi zageze mu Rwanda, zakiriwe n'itsinda ry'abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ndetse n'ab'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ku kibuga cy'Indege i Kanombe.

Impunzi z'abimukira zikurwa mu gihugu cya Libya zikazanwa mu Rwanda zicumbikirwa mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera aho bamwe bakomereza mu bihugu byemera kubakira.

Iki cyiro cya mbere cy'impunzi 66 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2019, barimo abana badafite ababo, abagore n'abandi bababaye kurusha abandi.

U Rwanda nicyo gihugu cyafashe iya mbere mu kugaragaza ubushake mu kwakira aba bimukira bari babayeho nabi nyuma yo kubura inzira ibajyana i Burayi.

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi 2019 ryagaragaje ko abimukira babarirwa mu bihumbi 2 bakeneye gutabarwa aho bafungiye mu mijyi itandukanye y'igihugu cya Libya, harimo Tripoli yari ifite ibigo bifungiwemo abimukira b'abirabura bo muri Afurika.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)