Sadate ntavuga rumwe na benshi kubera gusabira kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abagore kwamburwa ubwenegihugu kubera ubutinganyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusabira kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abagore ya Basketball, Tierra Monay Henderson kwamburwa Ubwenegihugu kuko ari umwe mu babana n'abo bahuje ibitsina, ntabwo Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports yakiriwe neza n'abatari bake kuko benshi bamusubije ko buri muntu agira amahitamo ye kandi ibyo bitamureba, ni mu gihe hari ababona ko bikwiye kwamaganwa.

Tierra Monay Henderson usanzwe uba muri Amerika akaba ari naho akina, ubu ni we kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Abagore mu mukino wa Bastekball.

Ni umwe kandi mu bakobwa bagaragaza ko batewe ishema no kuba yabana n'uwo bahuje igitsina, cyane ko nko muri Gicurasi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto avuga ko yemereye kuzashyingiranwa na Amanda Thompson wamwambitse impeta ya fiancailles.

Munyakazi Sadate wahoze ari perezida wa Rayon Sports yavuze ko u Rwanda rudakwiye kurebera ibi bikorwa by'ubutinganyi kuko Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi yayo.

Ati 'Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nk'aya, Umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk'ibi, Leta y'u Rwanda ntishobora kurebera ibintu nk'ibi, abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nk'ibi baruce barumire, twamaganye Ubutinganyi mu Rwanda. Ikibi cyamaganwe.'

Yakomeje kandi avuga ko uyu mukobwa akwiye kwamburwa izi nshingano ndetse agahita anamburwa Ubwenegihugu.

Ati 'Ntabwo ishyano ryacitse umurizo ahubwo Igihugu kibyaye igihunyira ubwo kibarutse ubutinganyi, uwo Kapiteni niyamburwe inshingano kandi turasaba ko yamburwa ubwenegihugu bw'u Rwanda byihuse. Dufite Umuco kandi igihugu kitagira umuco kiracika.'

Iki gitekerezo cya Sadate cyamaganiwe kure na benshi batanze ibitekerezo aho bamwe bagiye bavuga ko ari ukwivanga mu bitamureba, ikindi kandi ngo buri muntu aba bafite amahitamo ye mu buzima.

Gusa hari n'abandi babona ko iki gikorwa gikwiye kwamaganwa bidakwiye mu Rwanda.

Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera amabi nkaya,
Umuco nyarwanda ntiwemera ibintu nk'ibi,
Leta y'u RDA ntishoboka kurebera ibintu nk'ibi,
Abihaye Imana ntibakwiye kwigisha gutanga amaturo ngo nibabona ibintu nkib Baruce barumire,
Twamagany Ubutinganyi mu RDA.
IKIBI CYAMAGANWE pic.twitter.com/iStBPrnMR6

â€" Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 20, 2021

Kuki ari ikibi? how's it destroying your life? what's the harm Mr Sadate? You should never have your noses in some other people's business it's doesn't add up, it destroys.

â€" Tuyikunde Gaba (@gaba_nick) July 20, 2021

You should mind your own home sir stay out of people's lives kereka niba washakaga kumurongora nawe akaba ari ko gahinda ufite ko bamugutwaye,

â€" Rukundo Paru (@Rukundoparu) July 20, 2021

Ariko abantu kuberiki mubabazwa n'imitwaro mutikoreye hano kwisi buri wese afite imyemerere ye rero twubahe ibyo umuntu yemera niba woe utabyemera kubera iki wumva Yuko ari ibyashitse .

â€" Tuyishimire Samuel (@TuyishimireSa11) July 20, 2021

icyo nzicyo nakataraza bazakazana ngo ni uburenganzira bwe da!Uburenganzira bugira aho bugarukira rwose Leta idufashe ice iyi mico kuko bene abo nibo bakuririra isi imivumo mwibuke Sodomu na Gomora Imana ijya kubarimbura uko byagenze,Imana itabare U Rwanda n'isi yose pe

â€" Junior Gisingeri (@Cericeli7) July 20, 2021

Ariko Yesu weeee ibi ntibikwiye kuba mu Rwanda ndacyeka na @RTANGARWMABOKO atabishigikira ndetse na @KambandaAntoine ntiyakwemera ko intore z Imana zitana arebera , ahubwo se ugira ngo @Bamporikie we yatuma umuco usibangana ngo uRwanda ruzimire pe,, nukuri ibi ntibikwiye

â€" gospel gospel (@alfredmugambir) July 20, 2021

Ikibazo dushobora kuba tutabyemera bamwe nabamwe ariko Igihugu cyibyemera🤷🏾‍♂️🤷🏾‍♂️🤷🏾‍♂️🤷🏾‍♂️

â€" Cedric_Cedou13 (@CCedou13) July 20, 2021

Njye ndumva Ari ubuzima bwe bwite icyo tumushakaho ni intsinzi kbsa (nabyo nemera niye) ariko nanone nawe ari guhutaza🤷🏿‍♂️

â€" NKUNDA U RWANDA (@aallegre75) July 20, 2021

Ni uburenganzira bwabo kdi buri wese yishimira uko ateye

â€" Voice for the Voiceless (@VoiceforVoicel4) July 20, 2021

pic.twitter.com/AIZjbZs60r

â€" IMP🇷🇼 (@fiona_ingabire) July 20, 2021

Ubwo Thomson yamwambikaga impeta
Tierra na Thomson baritegura kurushinga
Tierra ni kapiteni w'Amavubi y'Abagore muri Basketball



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-navuga-rumwe-na-benshi-kubera-gusabira-kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-y-abagore-kwamburwa-ubwenegihugu-kubera-ubutinganyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)