Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe ibimenyetso simusiga bigaragarizwa isi yose ko Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, akorana bya hafi n'umutwe w'iterabwoba wa RNC, uyoborwa n'icyihebe Kayumba Nyamwasa. Ibi na Perezida Museveni ubwe yananiwe kubinyomoza, ahubwo ahitamo guhohotera Abanyarwanda bari muri Uganda, abashinja kuba intasi z'uRwanda, kandi mu by'ukuri ari abanze kuyoboka uwo mutwe wa RNC.

Uretse iyo RNC ivuga ko ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Kongo(aho abarwanyi bayo bicwa buri munsi nk'udushwiriri, abarusimbutse bagafatwa mpiri, ari nabo batanga ubuhamya bw'uburyo Perezida Museveni ari umufatanyabikorwa wabo), muri ako gace hari n'indi mitwe y'iterabwoba ikorana bya hafi n'ibyegera bya Perezida Museveni. Amakuru dukesha urubuga 'Great Lakes Eye news Paper' rukorera kuri murandasi, aravuga uko umutwe wa ADF/MTM ukorana ubucuruzi bwa cocoa na murumuna wa Museveni, ariwe Salim Saleh.

Great Lakes Eye News ivuga ko hari amasosiyete abiri akora ubwo bucuruzi bw'igihingwa cya cocoa, kivamo chocolate n'ibindi bintu bihenda cyane. Ayo masosiyete ni ESCO KIVU na ESCO Uganda, bivugwa ko Salim Saleh yaba afite imigabane myinshi muri iyi ESCO Uganda. ESCO Kivu ikorana n'umutwe wa ADF/MTM, kuko ariyo ifite ibirindiro ahitwa Beni muri Kivu y'amajyaruguru, aho ESCO Kivu na ESCO Uganda zisarura cocoa. Birumvikana ko ku mamiliyari ava muri ubwo bucuruzi, ADF/MTM ihabwaho agatubutse, kanayifasha gukomeza ibikorwa by'iterabwoba.

Imibare yerekana ko hagati y'umwaka wa 2017 na 2020, akayabo ka miliyoni 25 z'amadolari y'Amerika, ariyo yanyujijwe muri amwe mu mabanki yo muri Uganda nka Equity ikorera Kasese, yohererejwe ESCO Kivu, nyamara aruhukira mu biganza bya ADF/MTM.

Mu nkuru ya 'Great Lakes Eye' kandi, harimo ibyapa biranga amakamyo ya ESCO Uganda, yinjira muri Kongo nta nkomyi agiye gupakira cocoa. Muri yo twavuga: UAJ661R, UAD721Q, UAK878A, UAD749Q, UAJ653R, UAD727Q, UAH928U, UDE946L, UAJ660R, UAD719Q, SSD252H, UAQ826C, T403CSU, UBE440Z.

Ibi birakorwa kandi mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe z' Amerika zashyize ADF/MTM ku ruronde rw'imitwe y'iterabwoba, ndetse Umuryango w'Abibumbye ukaba uvuga ko uwo mutwe w'abagizi ba nabi wishe abantu babarirwa muri 800 mu mwaka wa 2020 wonyine.

Kuva tariki 29 Mata uyu mwaka, ESCO Kivu ifite urubanza ubutabera buyikurikiranyeho gufasha imitwe y'iterabwoba, harimo na ADF/MTM.
Mu biganiro Perezida Museveni aherutse kugirana na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshissekedi, bumvikanye ko bagiye gufatanya kurandura imitwe y'iterabwoba mu Burasirazuba bwa Kongo.

Abazi neza Perezida Museveni babihaye inkwenene, kuko basanzwe bamuziho ikinyoma, uburyarya n'ubugambanyi buhambaye. Ibyo aribyo byose nta bugome butagira iherezo, n'ibi bya Museveni n'agatsiko ke byo gushakira indonke mu maraso y'inzirarengane bizagera aho bishire.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo'imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'ibuye ihakura inda y'akabati', kandi uru rurimi Museveni ararwumva neza.

The post Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-yoweri-k-museveni-yafasha-ate-kugarura-umutekano-mu-karere-kibiyaga-bigari-kandi-abo-mu-muryango-we-bakorana-ubucuruzi-nimitwe-yiterabwoba-ikorera-mu-burasirazuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-yoweri-k-museveni-yafasha-ate-kugarura-umutekano-mu-karere-kibiyaga-bigari-kandi-abo-mu-muryango-we-bakorana-ubucuruzi-nimitwe-yiterabwoba-ikorera-mu-burasirazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)