Nyuma y'imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu bwamaze gutangaza ko uwari umuvugizi w'iyi kipe mu gihe cy'imyaka itanu, Kazungu Claver atakiri kuri uyu mwanya nyuma yaho amasezerano ye arangiye ntiyayongererwa.

Nk'uko byatangajwe binyuze ku rubuga rwa internet rwa APR FC bashimangiye ko Kazungu Claver atakiri umuvugizi wayo ndetse kandi ko uyu mwanya w'umuvugizi washyizwe mu biro by'umuyobozi wungirije w'iyi kipe.
APR FC yagize iti'Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y'ikipe n'aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo ndetse ubutumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y'ikipe'.

'Bityo ibikorwa by' uwari umuvugizi wa APR FC byose bikaba bigiye mu nshingano z'umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana guhera 15 Nyakanga 2021.'

Mu gusoza ubuyobozi bw'iyi kipe bukaba bwasoje bumushimira mu gihe cy'imyaka itanu yari amaze ari umuvugizi w'iyi kipe, bagize bati 'ni muri rwo rwego ubuyobozi bw'iyi ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy'imyaka itanu banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi ndetse abwirwa ko ikipe ubu imufata nk' umunyamuryango wayo uhoraho.'

APR FC ikoze izi mpinduka mu gihe irimo kwitegura kwitabira imikino Nyafurika aho igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri uyu mwaka, ni nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y'umwaka wa 2020-2021 idatsinzwe.

The post Nyuma y'imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-itanu-ari-umuvugizi-wa-apr-fc-kazungu-claver-ntakiri-kuri-uyu-mwanya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-itanu-ari-umuvugizi-wa-apr-fc-kazungu-claver-ntakiri-kuri-uyu-mwanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)