Nyagatare: Umukuru w'Umudugudu yatawe muri yombi azira gukubita Umunyamakuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 rwemeje ko rwataye muri yombi Kalisa Sam, Umukuru w'Umudugudu wa Rubona, Umurenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare. Siwe gusa kuko n'umuturage witwa Mutsinzi Steven yatawe muri yombi, aho bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita Umunyamakuru wari mu kazi ko gutara amakuru.

Amakuru y'ihohoterwa ry'uyu munyamakuru ukorera Radio Flash mu karere ka Nyagatare yavuzwe cyane kuri uyu wa 18 Nyakanga 2021 ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ndetse yanagarutsweho cyane kuri uyu wa Mbere na benshi.

Ni amakuru yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu basaba ko abahohoteye uyu munyamakuru bafatwa bakabiryozwa dore ko ubuyobozi bw'akarere ka Nyagatare kuri Twitter y'Akarere bwari bwashyize ahagaragara bwasaga n'ububogamiye ku bakoze urugomo.

Mu butumwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, rwashyize ahagaragara ku itabwa muri yombi rya Mudugudu n'undi muturage, rwagize ruti ' RIB, iremeza ko yafunze Umuyobozi w'Umudugudu wa Rubona mu Murenge wa Karangazi Akarere ka Nyagatare witwa Kalisa Sam n'umuturage witwa Mutsinzi Steven, bakurikiranweho icyaha cyo gukubita umunyamakuru igihe yari mu kazi ko gutara amakuru'.

Umunyamakuru wakubiswe yitwa Ntirenganya Charles. Mu Mudugudu yakubitiwemo byavuzwe ko ngo hari hashyizwe Bariyeri iriho abasore bafite inkoni, aho babuzaga abaturage gutambuka, ushaka kugira aho ajya kabone no kuvoma cyangwa guhaha bakamusubizayo. Mu gutabaza ngo biyambaje uyu munyamakuru ngo abakorere ubuvugizi, birangira uyu Mudugudu n'abandi bamukubise. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare ubwo amakuru yasakaraga ko umunyamakuru yakubiswe bwatanguranywe no guhakana bwivuye inyuma ko uwo munyamakuru nta wamukozeho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com



Source : https://www.intyoza.com/nyagatare-umukuru-wumudugudu-yatawe-muri-yombi-azira-gukubita-umunyamakuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)