Navukiye mu mitwe y'iterabwoba nyikuriramo nta yandi mahitamo - Umuhungu wa Gen Irategeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndagimana aregwa ibyaha bibiri birimo kujya mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w'iterabwoba. Yisobanura ku byavuzwe n'ubushinjacyaha ku bwiregure bwe ndetse no ku bihano n'indishyi, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, imbere y'Urukiko rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka.

Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko ubushinjacyaha bwavuze ko yagiye mu mitwe y'iterabwoba ku bushake bwe, ndetse ko n'iyo abishaka yashoboraga guhunga iyo mitwe akaguma muri Congo cyangwa agataha mu Rwanda, dore ko yajyaga agera i Goma hafi n'u Rwanda.

Yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso ko atashyizweho agahato n'igitutu na se Gen Irategeka Wilson mu kwinjira muri iyo mitwe y'iterabwoba.

Yavuze ko yinjiye mu gisirikare kubera ko se umubyara yashakaga kwereka abandi bantu ko na we ubwe umwana we akigiyemo, bityo na bo bakwiye kohereza abana babo.

Yagize ati “Urubyiruko guhera ku myaka 18 rwashishikarizwaga kujya mu gisirikare, ni uko nanjye nisanzemo Papa ashaka gutanga urugero ko n'uwe yagiyeyo, bityo n'abandi babyeyi bagomba kohereza abana babo”.

Na ho kuba ataritandukanyije na yo akaba yataha mu Rwanda, yavuze ko bitagashobotse ahubwo yagumyemo kuko nta yandi mahitamo yari afite.

Agaruka ku gihano cy'igifungo cy'imyaka 20 yasabiwe n'ubushinjacyaha, Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko atari akwiye guhabwa icyo gihano kuko imitwe aregwa kubamo yayivukiyemo, ayikuriramo kandi nta yandi mahitamo yari afite.

Ati “Nsanga jyewe iki gihano ntagihabwa kubera ko uwo mutwe ndegwa kubamo, nawuvukiyemo, nawukuriyemo, nta yandi mahitamo, nta handi nari kwerekeza keretse ahubwo niba baza kundega kuba narawuvukiyemo”.

Yasabye gusubizwa mu buzima busanzwe nk'uko bikorerwa abandi bari kumwe mu mitwe y'iterabwoba akigishwa indangagaciro ndetse agafasha mu gukangurira urubyiruko ruri mu mashyamba ya Congo gutaha.

Gusaba gusubizwa mu buzima busanzwe akaba yabishingiraga ku Itegeko Nshinga aho riteganya ko abantu bose bareshya imbare y'amategeko.

Na ho ku bijyanye n'indishyi, Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko yababajwe n'ibyabaye ariko ngo Urukiko rukwiye gusuzuma niba uwashyizwe mu mitwe y'iterabwoba ku gahato yabazwa indishyi.

Ikindi ni uko ngo ku giti cye nta gitero na kimwe yigeze agaba mu Rwanda.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)