Ibimenyetso by'indwara ya stroke n'uko wayirinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni kenshi ujya wumva umuntu wari muzima yatashye akicara cg akaba yagendaga ukumva arapfuye.Hari indwara zimwe na zimwe ziba zikomeye cyane, ku buryo iyo igufashe uhita witaba Imana mu gihe cyihuse, gusa kandi nta ndwara nimwe yibasira umubiri itabanje gutanga ibimenyetso twakwita ko biburira.

Stroke ni imwe mu ndwara zikomeye, zibasira kandi zigahitana benshi, niyo mpamvu ugomba kwita cyane ku bimenyetso byayo hakiri kare, ukaba wakwihutira kwa muganga bitarakomera.

Stroke ni iki?

Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n'uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n'igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n'uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n'ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

Kudatembera neza kw'amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw'ibanze

Ubwoko bwa stroke.

1.Ischemic strokes

Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi. Bukaba buterwa n'ukwifunga cg kugabanuka cyane kw'imijyana y'amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z'ubwonko zigatangira gupfa.

2.Hemorrhagic strokes

Ubu bwoko bwo buterwa n'uko imijyana y'amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.

3.Transient Ischemic attacks (TIAs)

Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n'ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw'amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n'ukwifunga kw'udutsi tujyana amaraso.

Ibiranga stroke ugomba kwitondera.

Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga udatindiganije, kuko stroke ni indwara yica vuba;

•Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy'umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice.

•Gucangwa ugatangira kwitiranya ibintu

•Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye

•Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi

•Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye

•Guhorana isereri

•Uburibwe bw'umutwe bukomeye cyane kandi utazi impamvu

Uburyo ushobora kwirinda stroke

Nubwo ari indwara ikomeye kandi ihitana benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda ubwawe.

Dore bimwe mu byo wakora ukaba wagabanya ibyago byo gufatwa n'iyi ndwara:

•Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho

•Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n'imboga

•Kwirinda inzoga

•Niba unywa cg uba hafi y'unywa itabi bihagarike

•Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n'ibiryo bicisha mu nganda.

•Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk'amafi, isambaza n'ibindi.

Source:umutihealth.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibimenyetso-by-indwara-ya-stroke-n-uko-wayirinda.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)