Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho mu minsi ishize ndetse n'ubu isoko ryo kugura no ku gurisha abakinnyi ryatangiye mu Rwanda, ubu hagezweho abatoza berekeza mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, ku isonga nyuma y'imyaka 4 avuye muri Gikundiro ndetse akanayihesha igikombe cya Shampiyona Masudi Djuma yahawe gutoza ikipe ya Rayon Sports.

IRAMBONA Masudi Djuma agarutse muri Rayon Sports aherukamo muri 2017

Ubwo hari ku italiki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo umutoza mukuru wa Rayon Sports Masudi Djuma yasezeye ku b'uyobozi bw'ikipe ya Gikundiro nyuma y'umukino wa gishuti iyi kipe yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2 ndetse akaba n'umukino watangiweho igikombe cya shampiyona y'umwaka w'imikino 2016-2017, nyuma y'icyo gihe Masudi agarutse mu ikipe nkuru nk'umutoza wahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

Nyuma y'iminsi 1468 ayivuyemo, kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Nyakanga 2021 nibwo uyu mutoza yagarutse muri Murera kuyitoza mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, aje asimbuye umutoza Guy Bukasa utarabashije kugeza ku mwanya mwiza iyi kipe kuko yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 yahataniraga igikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

Masudi Djuma si ubwa mbere aje muri Rayon Sports kuko ubwo hari mu mwaka wa 2017 yatwaranye nayo igkombe cya shampiyona iyi kipe yaherukaga mu mwaka 2013, uyu mutoza kandi yagiranye ibihe byiza na Rayon Sports ubwo yari ayirimo nk'umukinnyi.

Ese Masudi niwe mutoza wari ukenewe muri Rayon Sports?

Byagorana kwemeza ko uyu mutoza ariwe wari ukenewe muri Rayon Sports gusa, ariko ku rundi ruhande igisubizo ni Yego.

Impamvu ya mbere umuntu yaheraho yemeza ko ariwe wari ukenewe ni uko uyu mutoza adahenze ndetse kandi atari umutoza mushya mu muryango mugari w'abakunzi ba Gikundiro.

Aha ibi bivuze iki? Ikipe ya Rayon Sports yakunze kuzana abatoza bafite uruhu rwera ariko ntibayiheshe umusaruro wo ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe muribo ntabwo banatindaga muri iyi kipe, aha umutoza wagize uruhare rugaragara cyane mu kwitwara neza muri Rayon Sports harimo umunyabrazil Robertihno ndetse na Yvan Minnaert bayifashije kugera mu matsinda ya CAF Condeferations Cup.

Abandi batoza bagiye baza muri Rayon Sports nyuma y'abo b'abera ntabwo barabasha gufasha Gikundiro kugera no ku mwanya wo guserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, kuko uyu mwaka ubaye uwa gatatu Rayon Sports itazi uko guhagarira igihugu bimeze, bivuze ko aba batoza batahiriye iyi kipe y'i Nyanza.

Kuzana Masudi rero umuntu ntiyatinya kuvuga ko uyu mutoza aje akenewe, kuko icyambere urebye ku mushara w'uyu mutoza ntabwo azahabwa amafaranga menshi ugereranyije n'abamubanjirije b'abanyamahanga.

Ikindi cya kabiri, ni umutoza uzi ikipe ya Rayon Sports mu maraso, kuko yayikinnyemo ndetse kandi yarayitoje by'umwihariko akaba yarayihesheje igikombe cya shampiyona cy'umwaka w'imikino wa 2016-2017.

Masudi kandi ni umutoza uzi neza isoko ry'abakinnyi b'abanyarwanda ku buryo bitazamugora kurambagiza no kubona abakinnyi azifashisha muri Murera, ikindi kiyongeraho ni uko umukino akina uhura neza n'uwo abakunzi ndetse na Rayon Sports ubwayo ikina, akaba ari umukino wo hasi kandi usatira izamu ry'uwo bahanganye.

Masudi Djuma azwi nk'umutoza ugira igitsure

Mu kazi ka buri munsi hadasigaye no mu mupira w'amaguru, igitsure kiba gikenewe bitewe na sosiyete iba ihari akaba ari naho igitsure kiba gikenewe mu bantu batandukanye kugirango badatatira ku mahame y'akazi.

Masudi Djuma uzwi cyane nk'umutoza ugira igitsure kuva yatangira gutoza muri rayon Sports ndetse n'ahandi hatandukanye yatoje hano mu Rwanda haba muri AS Kigali ndetse na Bugesera yamenyekanye nk'umutoza ukunda kugira igitsure ku bakinnyi ariko arwana no kugirango bamuheshe itsinzi dore ko ari umwe mu batoza bakunda gutsinda (n'ubwo burya ntawanga itsinzi).

Masudi, umutoza udakunda kuvugirwamo

Kuri iyi ngingo, uyu mutoza we ahiriye cyane kuko ibyo ahisemo nibyo aba ashaka gukora, mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda bivugwa ko abatoza bamwe na bamwe bavangirwa n'abayobozi b'amakipe cyangwa se abandi bafite ubushobozi buri hejuru y'abatoza, ariko kuri Masudi we azwi nk'umwe mubatoza bihagararaho ndetse imyanzuro bafashe rimwe na rimwe bigorana kuba wayomukuraho.

Masudi Djuma Irambona w'imyaka 43 asinyiye Rayon Sports nk'umutoza mukuru wanatoje andi makipe atandukanye arimo AS Kigali ndetse na Bugesera FC ya hano mu Rwanda ndetse kandi uyu mugabo yanatoje ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya n'andi yo muri Kongo Kinshasa.

The post Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/masudi-djuma-yagarutse-muri-rayon-sports-yaherukagamo-mu-myaka-4-ishize-ayihesha-ibikombe-2-ese-niwe-mutoza-wari-ukenewe-muri-gikundiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=masudi-djuma-yagarutse-muri-rayon-sports-yaherukagamo-mu-myaka-4-ishize-ayihesha-ibikombe-2-ese-niwe-mutoza-wari-ukenewe-muri-gikundiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)