Kwizera Olivier asezeye umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, wakiniye amakipe atandukanye, Kwizera Olivier yamaze gusezera umupira w'amaguru.

Mu kiganiro Program Umufana cyo kuri Radio Flash, Kwizera Olivier yatangaje ko yasezeye umupira w'amaguru burundu.

Ati 'Amasezerano yanjye na Rayon Sports yararangiye, ariko nta handi nshaka kuba nakomereza. Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kuba nta yindi kipe nakwerekezamo. Sinavuga ko ari mu gihe runaka kubera izindi gahunda ngiyemo. Birashoboka kubibangikanya, ariko byagorana kuko nazikorera n'ahandi hatari hano mu Rwanda.'

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Kwizera Olivier yasezeye umupira w'amaguru



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-asezeye-umupira-w-amaguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)