Umunyezamu Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w'amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy'umwaka gisubitse, umunyezamu Kwizera Olivier yahisemo gusezera umupira w'amaguru.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, yavuze ko igihano aheruka guhabwa ntaho bihuriye no kuba asezeye umupira w'amaguru, ndetse ko asezeye nta kipe n'imwe bafitanye amasezerano kuko ayo yari afitanye na Rayon Sports yarangiye.

“Uyu mwaka w'imikino nta kipe n'imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w'amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w'amaguru”

“Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”

Kwizera Olivier avuga ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w'amaguru kuko buri kintu cyose kibaho kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n'umwe yaba uwo mu muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)