Inka 300 zahasize ubuzima: Abayisiramu basangiye n'abakirisitu akaboga ku munsi mukuru wabo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w'Igitambo inka 300 mu Mujyi wa Kigali zatanzwe, Abayisilamu basangira n'abakirisitu Ilaidi ya Eid al-Adha yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho buri wese yasangishijwe ifunguro iwe.

Umunsi mukuru w'Igitambo muri uyu mwaka wa 2021 wizihijwe kuri munsi w'ejo tariki ya 20 Nyakanga, wasanze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali bari muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwaga hakorwa amasengesho ndetse hakabaho n'igikorwa cyo gusangira n'inshuti n'abavandimwe. Bitewe no kuba hari ibice bimwe na bimwe biri muri gahunda ya Guma mu rugo, imihango yari isanzwe yubahirizwa, yahinduye isura.

Mu gikorwa kizamara iminsi itatu, ku mugaragaro cyatangirijwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, bamwe mu bakiristu basangijwe ku Ilaidi na bagenzi babo b'Abayisilamu.

Amafoto: IGIHE



Source : https://yegob.rw/inka-300-zahasize-ubuzima-abayisiramu-basangiye-nabakirisitu-akaboga-ku-munsi-mukuru-wabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)