Impera z'icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y'intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hirya no hino ku isi haberaga amarushanwa atandukanye by'umwihariko imikino y'intoki, aaha muri ayo marushanwa u Rwanda rwari ruhagariwe nubwo yasojwe ayo makipe atitwaye neza, muri Beach Volleyball yaberaga mu Rwanda mu bagabo n'abagore irushanwa ryatwawe na Leta z'unze Ubumwe za Amerika, ikipe yari mu Buholandi yatahanye umwanya wa 15 mu mikino y'igikombe cy'isi naho muri Basketball abari bakiniraga muri Kigali Arena begukanya umwanya wa gatatu.

Mu gihugu cy'u Buholandi haberaga igikombe cy'isi cy'abakobwa bakina umukino wa Volleyball, abangavu begukanye umwanya wa 15 mu makipe 16 yari aturutse hirya no hino ku isi.

Kuva taliki ya 9 kugeza kuya 18 Nyakanga 2021 mu gihugu cy'u Buholandi ndetse no mu Budage haberaga irushanwa ry'igikombe cy'isi mu bakobwa batarengeje imyaka 20, u Rwanda rukaba rwari muri ayo makipe yabonye iyo tike yo gukina imikino y'igikombe cy'isi.

Ku i kubitiro abari b'u Rwanda bari mu itsinda rimwe na Brazill, u Buholandi ndetse na Argentine, iyi mikino yo muri iritsinda ikaba yararangiye ntamukino n'umwe babashije gutsinda, ibi byatumye ruhatanira gushaka umwanya wa cyanda kugera ku mwanya wa 16, gusa ntabwo byagenze neza kuko rwasojereje ku mwanya wa 15.

I Rubavu amakipe ane yari ahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beachvolleyball nayo ntabwo yitwaye neza kuko ibikombe byerekeje mu gihugu cya Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika haba mu bagabo ndetse n'abagore.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu karere ka Rubavu, aho imwe mu makipe abiri y'abagabo yari ahagarariye u Rwanda yasezerewe atabashije kurenga amatsinda naho imwe mu ikipe y'abakobwa yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine yo yageze muri 1/8 cy'irangiza.

Muri rusange abakinnyi bari bahagarire u Rwanda mu bagabo ni Akumuntu Kavalo Patrick wafatanyaga na Ntagengwa Olivier, hakaba indi kipe ya Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves, mu bagore hakinnye Nzayisenga Charlotte wari kumwe na Munezero Valentine ndetse n'ikipe yari igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine.

Mu makipe yari yaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, iri rushanwa ryo ku rwego rwa kabiri muri uyu mukino, Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15) ku mukino wa nyuma begukana igikombe ndetse n'umudali wa Zahabu.

Naho mu kiciro cy'abagore , umukino wa nyuma wasize umudali wa Zahabu wegukanywe n'Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14).

Mu mukino w'intoki wa Basketball, muri Kigali Arena haberaga imikino y'abakobwa yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika gitegerejwe muri Cameruni muri Nzeri uyu mwaka.

I Kigali hari hateraniye amakipe ane yo mu karere ka Gatanu (Zone 5), ariyo u Rwanda rwakiriye iri rushanwa, Misiri, Sudani y'Epfo ndetse na Kenya yegukanye umwanya wa mbere wayihesheje guhagarira zone 5 mu gikombe cy'Afurika.

Muri iyi mikino u Rwanda rwakinnye imikino itatu ibanza itsinda ibiri itsinda umwe, yatsinze Kenya na Sudani y'Epfo itsindwa na Misiri, gusa muri 1/2 cy'irangiza yatsinzwe na Kenya ndetse Misiri nayo itsinda Sudani y'Epfo.

Ku mukino wa nyuma ikipe y'igihugu ya Kenya yatsinze iya Misiri amanota 99 kuri 83 bihita biyihesha itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika mu bakobwa, ku ruhande rw'u Rwanda bo batsinze amanota 83 kuri 56 ya Sudani y'Epfo.

The post Impera z'icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y'intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/impera-zicyumweru-zisize-amakipe-ahagaririye-u-rwanda-adahiriwe-mu-marushanwa-atandukanye-yintoki-ya-beachvolleyball-volleyball-ndetse-na-basketball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impera-zicyumweru-zisize-amakipe-ahagaririye-u-rwanda-adahiriwe-mu-marushanwa-atandukanye-yintoki-ya-beachvolleyball-volleyball-ndetse-na-basketball

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)