Igitekerezo: Umunyarwandakazi uri mu irushanwa yambaye ikariso nk'abandi byakwangiza iki ku muco? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi ni impaka zagiye zigarukwaho kenshi mu bihe bitandukanye, yaba ba Nyampinga batandukanye bagiye bagaragara baserukiye u Rwanda, yaba abakinnyi mu mikino itandukanye cyane cyane abakobwa, aho bamwe bagaragaza ko bambara bakurikije umuco nyarwanda, abandi bati Abanyarwanda basigaye inyuma ntibisanisha n'igihe,… Ariko aha bintera kwibaza ngo ubundi imyambaro yo mu myidagaduro ijyanye n'umuco nyarwanda twayita ko ari iyihe?

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara utwenda tw
Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara utwenda tw'imbere twonyine mu marushanwa ya Miss Earth 2017

Irushanwa mpuzamahanga ry'umukino w'amaboko ukinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) waberaga mu Rwanda wongeye gukurura izi mpaka, aho Abanyarwandakazi bagaragaye bambaye imyenda miremire, nyamara bagenzi babo bakinanaga bo bambaye amakariso n'utwenda dufashe amabere. Bamwe bati Abanyarwandakazi bari bambaye neza bakurikije umuco, abandi bati ntakigenda cyabo ntabwo ibyo bari bambaye bijyanye n'umukino bakinaga n'aho bakiniraga,…Ariko njyewe bintera kwibaza koko n'iyo bahitamo kwambara ikariso n'utuntu dufashe amabere umuco bari kuba bishe, cyane ko turi mu bihe by'ubushyuhe ahubwo byabafasha gukina neza bisanzuye.

Ubundi iyo abantu bavuga kwica umuco, bintera kwibaza aho bahera kuko kera kose mu muco nyarwanda umuntu yatangiraga kwambara afite imyaka 10, ni bwo yatangiraga kwambara imyambaro ikagenda itandukana bitewe n'ikigero umuntu agezemo. Imyambaro yari ikozwe mu biti ndetse n'impu z'inyamaswa. Abangavu bambaraga inshabure ndetse n'imyambaro bitaga indengera, abagore bo bakambara inkanda n'ibicirane, ariko iyi myambaro wabonaga ari iyo guhisha ubwambure gusa kuko ibice binini by'umubiri byasigaraga bigaragara. Aha bintera kwibaza aho byaba bitandukaniye n'uwaba yambaye ikariso agahisha ubwambure n'amabere ubundi agakina yisanzuye.

Iyi myambaro kandi si mu Rwanda ikunda kugarukwaho gusa, kuko hari n'abandi bantu bakunda kubijyaho impaka bibaza impamvu umukobwa yajya gukina igice cye kinini kitambaye. Abenshi biterwa n'umuco cyangwa n'idini baherereyemo. Ariko ku bwanjye mbona bitewe n'impamvu yo kugira ngo umukinnyi yiyumve ko yisanzuye bimufasha gukina neza abohotse, kwambara iyo myenda ntacyo byaba bitwaye ndetse nta n'umuco aba yishe.

Hari abavuga ko kwambara muri ubu buryo bituma abakinnyi birekura cyane ko baba bari no ku mucanga ahantu hashyushye
Hari abavuga ko kwambara muri ubu buryo bituma abakinnyi birekura cyane ko baba bari no ku mucanga ahantu hashyushye

Mu Rwanda tugira amahirwe tugira ahantu hitwa ku mucanga abantu bajya kuruhukira cyane cyane mu bihe nk'ibi by'izuba, ariko buri wese iyo ari kwitegura kujya ku mucanga, ategura utwenda tworohereye cyane, akenshi duhisha ubwambure gusa n'amadarubindi y'izuba kugira ngo agere ku ntego ze, zo kuruhuka yota n'ako kazuba ko ku musenyi. Ibyo kandi byo tubyita ubusirimu. Kuki rero umukobwa we uri no mu irushanwa unakeneye ibihembo n'intsinzi yambaye ibimuha amahoro ngo atsinde byo tutabyita ubusirimu?

Sindi bushimangire kuri njyewe ngo kwambara imyenda minini ni byo byiza cyangwa kwambara ayo makariso ni byo byiza. Gusa ku bwanjye mbona icyo bahitamo kwambara bitewe n'ibyo bumva byabafasha kugera ku ntego zabo, nta muco nyarwanda baba bishe. Wenda byabanza gutonda bamwe kuko bitamenyerewe, ariko nyuma byamenyerwa.

Hari abavuga ko abakobwa bo hambere bambaraga gutya kandi bakagira umuco
Hari abavuga ko abakobwa bo hambere bambaraga gutya kandi bakagira umuco

Wowe ubyumva ute ? Tubwire hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)