Ibibazo by’ingutu mu marimbi no gushyingura mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mwaka wa 2013 nibwo hatowe itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’amarimbi mu Rwanda. Ryari rigamije gutanga umurongo no guca akajagari kagaragaraga mu mikoreshereze y’amarimbi ndetse no kugira uburyo buzwi bujyanye no gushyingura.

Komisiyo y’abadepite ishinzwe imibereho myiza yari imaze iminsi isesengura iryo tegeko ari nako igirana ibiganiro n’inzego bireba ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’amarimbi, hagamijwe kumenya no kugenzura niba rifasha gusubiza ibibazo byatumye rijyaho.

Ubwo iyo Komisiyo yagezaga ku nteko rusange raporo y’ibyo yabonye kuri uyu wa Kane, hagaragajwe ko hari bimwe mu bigize iryo tegeko bitubahirizwa nubwo byashyizweho ngo bigabanye ibibazo byajyaga biboneka mu bijyanye n’amarimbi.

Byatumye inteko rusange ifata umwanzuro wo gutumiza Minisiteri ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu, ngo izaze gutanga ibisobanuro birambuye.

Bimwe mu bibazo abadepite babonye bikeneye ibisobanuro harimo kuba hari ahakigaragara amarimbi adafite ibitabo byandikwamo abashyinguwe mu irimbi, nyamara itegeko rivuga ko buri rimbi rigomba kugira igitabo cyandikwamo uwarishyinguwemo na nomero y’imva ye.

Minaloc kandi izasobanura impamvu ibipimo by’imva byemejwe n’itegeko bitubahirizwa. Iryo tegeko rivuga ko umurambo ushyingurwa mu mva yihariye kandi buri mva igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n’igice , ubugari butarengeje santimetero mirongo inani n’ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri.

Abadepite bagize Komisiyo bagaragaje ko ahenshi ibyo bipimo bitubahirizwa kuko hari aho bashyingura mu bujyakuzimu butageze kuri metero ebyiri cyangwa ubugari bukarenga.

Ibyo bifite ingaruka zikomeye kuko mu gihe hashyinguwe ku bugari burenze, ubutaka bukoreshwa buba bwinshi amarimbi akuzura vuba.

Itegeko rigenga amarimbi kandi risaba ko amarimbi yose azitirwa ariko hari aho bidakorwa.

Kuva itegeko ryajyaho mu 2013, ntabwo gushyingura ahatari mu irimbi rusange nko mu masambu byemewe mu gihe nta cyangombwa cyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha. Icyakora, abadepite bagaragaje ko hari abantu bakomeza gushyingura mu masambu yabo nta cyemezo bahawe cyo gushyingura ahatari irimbi.

Minaloc kandi yasabwe kugaragaza aho gahunda yo gutwika imirambo nk’uburyo bwo gushyingura igeze ishyirwa mu bikorwa.

Ubu ni uburyo bwemejwe mu Rwanda ariko budakunze gukoreshwa kubera ahanini umuco n’imyemerere y’abanyarwanda. Urugero, mu 2018 IGIHE yatangaje inkuru y’uburyo kugeza icyo gihe imirambo icumi ariyo yari imaze gutwikwa mu Rwanda mu ifuru Abahinde bashyize mu Bugesera.

Iteka rya Minisitiri Ushinzwe Umuco rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu ryawo ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ryo kuwa 13 Gashyantare 2015.

Abadepite bavuze ko hari amarimbi atubahiriza ibipimo byashyizweho, atazitiye n'ibindi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)