Habimana Jean Eric ukina umukino wo gusiganwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ntibikunze kubaho kenshi kubona umusiporotifu uvanga impano yo gukina n'umuziki, kuko abenshi babikora ku rwego rusanzwe. Haruna Niyonzima, Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, mu 2014 yashyize hanze indirimbo ari kumwe na Jay Polly bitaga 'Wicika Intege'.

Kuri ubu, umukinnyi ukina umukino wo gusiganwa ku magare Habimana Jean Eric, yashyize hanze indirimbo yaririmbiwe Imana yitwa "Akugarutseho." Habimana Jean Eric ukinira ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy Continental Team (SACA Team) indirimbo ye igaruka ku bantu bihebye, aho atanga ihumure avuga ku bantu bamaze igihe barira bihebye, ko igihe kigeze ngo bahozwe ndetse baseke kuko igihe cyabo kigeze.


Habimana Jean Eric yatangiye igare 2015 mbere yo gushyirwa muri Fly Cycling Team muri uwo mwaka. 2016 yatwaye umwanya wa mbere muri shampiyona mu cyiciro cy'abato anabikora mu 2018. Mu 2019 yatwaye umudali wa Zahabu mu mikino y'abato bo mu irushanwa ry'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa ryabereye mu Rwanda.

Mu mikino ya ANOCA Zone V 2019 yabereye i Huye, Habimana Jean Eric yatwayemo imidali itatu (3). Yabaye uwa kabiri muri ITT, aba uwa gatatu mu muhanda rusange (Road race) ndetse akaba yarambaye umudali wa zahabu batwaye mu gice cyo gusiganwa n'ibihe kuri buri kipe (Time Time Trial).


Habimana Jean Eric umukinnyi ukina igare ubu yinjiye mu muziki

Mu 2019 kandi, asoje ANOCA ZOne V yagiye mu Busuwisi mu myitozo ya santere ya UCI akina amarushanwa ya 2.1. Yitwaye neza bituma uyu mwaka wa 2021 azaba ari mu ikipe ya santere ya UCI izakina Tour de l'Avenir 2021.

Mu 2020 yakinnye Tour du Rwanda ya 2.1 ari mu bakinnyi batanu ba SACA Team, ikipe yarimo Mugisha Moise wabaye uwa kabiri. 2021 yakinnye Tour du Rwanda anakina shampiyona ya Afurika yabereye mu Misiri.


Mu 2017 we na Munyaneza Didier bakoreye imyitozo y'iminsi 10 muri Afurika y'Epfo mu gace ka Potchefstroom. Mu 2017 kandi yatwaye umudali wa Silver muri 2017 African Continental Track Championships i Dubayi.

REBA HANO VIDEO YA HABIMANA JEAN ERIC




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107820/habimana-jean-eric-ukina-umukino-wo-gusiganwa-ku-magare-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-mu-mpa-107820.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)