Gitega: Umugabo n’umwana we bahiriye mu nzu bari batuyemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Tatu z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye urugo rw’uyu mugabo ruherereye mu Kagari ka Kinyange.

Kalisa wari kumwe n’umwana we nyuma yo kubura uko basohoka mu nzu, umuriro wabatwikiyemo barapfa.

Iyi nkongi ikimara kwibasira inzu ya nyakwigendera Kalisa wakoraga akazi k’ubwarimu, abaturage bagerageje kuyizimya ndetse na polisi ihita iza irabafasha ariko babisoza uyu mugabo n’umwana we bamaze gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yabwiye IGIHE, ko batari bamenya icyateye iyi nkongi.

Yagize ati “ Nibyo inzu yahiye, umugabo n’umwana we bahiramo gusa ntabwo nahamya ko ari umwarimu nk’uko bivugwa kuko umugore we yari atameze neza ngo atange amakuru.”

Yakomeje avuga ko Polisi yahise itabara uru rugo rwibasiwe n’inkongi iraruzimya nubwo imodoka zayo zagowe no kurugeramo bitewe n’imiterere y’uyu murenge, aho inzu nyinshi zegeranye kandi inzira zizerekezayo zikaba ari nto cyane.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Inzu yazimijwe ariko abatabaye basanga abari bayirimo bamaze kwitaba Imana
Umugabo n’umwana we bahiriye mu nzu bari batuyemo ku Gitega mu Karere ka Nyarugenge



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)