Covid-19: Polisi yaburiye abaturage nyuma yo gufata 141 barenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CIP Joseph Nzabonimpa Ushinzwe ibikorwa byo guhuza Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko kuri ubu abaturage 141 bamaze gufatwa muri utu turere barenze kuri gahunda ya Guma mu Rugo.

Yagize ati “Hari abantu twaraye dufashe bishe amabwiriza nka Nyagatare dufite abantu 87, baraye bafashwe kuko batubahirije amabwiriza, Rwamagana dufite abantu 54 nabo baraye bafashwe."

CIP Nzabonimpa yagiriye inama abaturage yo kwirinda kurenga ku mabwiriza no kubeshya inzego z’umutekano bahura na zo.

Yavuze ko “Hari abenshi batangiye gufatwa bagendagenda bababaza iyo bajya bakabeshya ko bagiye kuri banki nyamara atari ho bagiye”, ahera aho asaba abaturage bo mu turere twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kwitwararika kugira ngo icyorezo kigabanuke.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwitwararika bakirinda kuva mu ngo zabo “Kuko icyorezo kigihari kandi kiri kwandura cyane.”

Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twatangiye gahunda ya Guma mu Rugo kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021, yafashe iki cyemezo.

Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, uturere dusigaye na two tukazakomeza kuhahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Polisi yasabye abantu bari mu bice byashyizwe muri Guma mu Rugo, kubahiriza amabwiriza bahawe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)