Abazunguzayi bafite impungenge z'imibereho mu gihe cya Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuba hashize iminsi irenga 40 imibare y'abasangwamo kino cyorezo ku munsi yiyongera cyane ndetse Umujyi wa Kigali ukaba ukomeje kuza kw'isonga y'abafite ubwandu bwinshi, nibyo abawutuye bashingiraho bemeza ko ibyemezo by'Inama y'abaminisitiri bizatangira gushyira mu bikorwa guhera kuwa 17/Nyakanga byari bikwiye kugirango hakomeze gukumirwa ubwandu bushya

Bavuga bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 kugirango iminsi igera ku 10 ya Guma mu Rugo izarangire bavayo aho kugirango bazongezwe iyindi kubera kutabyubahiriza.

Mushyimiyimana Joseline utuye mu karere ka Nyarugenge n'umuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko byari bikwiye ko bagumishwa mu Rugo kuko bari batewe impungenge no kwiyongera ku bwandu bushya.

Ati “n'ukuri birakwiye kuko byari bikabije, hamwe natwe twagendaga tukumva ubwoba buratwishe, noneho nkatwe duhetse abana baba batambaye udupfukamunwa n'ikibazo. Ubu rero twiteguye kubahiriza amabwiriza tuguma mu Rugo, twajya guhaha wenda twabonye icyo tugura tukambara agapfukamunwa, dusigamo intera ya metero, dukaraba intoki twubahirize amabwiriza yose”.

Nyirandayambaje Janette wo mu murenge wa Kimisagara, avuga ko Leta ikwiye kureba uko ibitaho kuko batazoroherwa n'imibereho.

Ati “Nta kundi byagenda ariko bashake ikintu baduha, nkatwe twazunguzaga hano urabona inzara igiye kutwica, abana, amazu y'abandi bagiye guteramo ubwo rero ibintu birakomeye cyane ku buryo twumva badufasha wenda bakaduha ibyo kurya tukubahiriza gahunda za leta ariko bafite icyo baduhaye kuko nk'udufaranga twakoreraga ntatwo turi bube tukibona”.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuzima Dr. Mpunga Tharcise asaba abantu gukomeza kwitararika kuko virus nshya ikwirakwira mu buryo bworoshye.
Ati “mu bipimo turimo gukora muri iyi minsi birimo biragaragara ko 60% y'abandura bafite iyi virus nshya shya ya Delta ari nayo ntandaro y'ubwandu buzamuka cyane, n'abapfa bakiyongera, n'abajya kwa muganga.

Abantu baragirwa inama yo kugabanya ingendo, bakagabanya ibintu bibahuza n'abandi kuko aribyo bituma bandura ukaba ariwo muti wonyine watuma iyi virus ireka gukwirakwira bikazafasha guhangana niyi ndwara no gusubira mu buzima busanzwe.

Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko leta ifite inshingano ku baturage bayo ku buryo nta wakwicwa n'inzara kubera ko bafite ikibazo cya Covid-19.

Mu rwego rwo kwita ku bafite ibibazo by'imibereho, inzego z'ibanze zo mu masibo, mu tugari no mu mirenge zahawe inshingano yo gufasha abo baturage kandi bakabikora mu buryo bwa nyabwo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)