Abantu icumi mu bafashwe bagiye gusengera i Kanyarira basanganywe Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RBC yatangaje ko muri aba bafashwe hari harimo n’abakiri bato ndetse mu basanganywe icyorezo cya Covid-19, hari harimo abanyeshuri batatu bitegura gukora ikizamini cya Leta.

Uyu musozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, wamamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by’ibibazo byabo. Uganwa n’abantu b’ingeri zose, bo mu madini atandukanye.

Nko mu bawufatiweho kuri uyu wa 17 Nyakanga, uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, basobanurirwa impamvu bakwiye kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bapimwa icyorezo cya Covid-19, ari nabwo inzego zishinzwe ubuzima zatahuyemo abanduye.

Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC yabwiye IGIHE ko mu bantu 10 banduye, batanu ari abo mu Karere ka Ruhango barimo abanyeshuri batatu bazakora ikizamini cya leta n’abandi bo mu Karere ka Muhanga.

Yatangaje ko muri iki gihe, abitabira amasengesho atemewe aribo akenshi bari kugaragara bahuriye ahantu mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, kandi bakumvikana mu mvugo zerekana ko iki cyorezo kitabaho.

Ati “Ubutumwa burimo ni uko abantu iyo bahuye ari benshi batazi uko bahagaze biba ari ugukwirakwiza uburwayi ku bwende, umuntu usenga yagakwiriye kuba intangarugero mu kwirinda gukora ibyaha.”

Dr Nsanzimana yakomeje asobanura ko akenshi abantu basenga baba bakoranaho, bavuga mu majwi yo hejuru ku buryo bakuramo udupfukamunwa, ibintu byorohera ubwandu kuba bwakwirakwira.

Ati “Abantu basenga baba bakoranaho, bagwirirana, bavuga mu majwi yo hejuru agapfukamunwa bagakuyemo. Ni ryo tsinda twavuga ko ritangiye gusa n’irinanirana mu buryo bufatika, hari n’abakubwira ngo agapfukamunwa ni aka Satani, ngo Covid-19 ni impimbano.”

Yasobanuye ko ikibazo gikomeye kiri muri iki cyiciro ari uko akenshi abakuru bigisha abato, bakabashyiramo iyo myumvire yo kumva ko Covid-19 ari igihuha, itabaho.

Ati “Ikibazo bari no kwigisha abato, abo batatu bafite ibizamini bari bazanye n’ababyeyi babo, baba babazanye kubigisha ijambo ry’Imana ariko bakababwira ko iyo ndwara itabaho.”

Yavuze ko muri iyi minsi hari n’ahagaragaye abantu bagiye mu rugo rw’umuntu urwaye Covid-19 bagiye kumusengera, bumva ko iyi ndwara ikizwa n’amasengesho.

Uwitwa Niyigaba Nathan, wari waturutse mu Murenge wa Mbuye, ni umwe mu bafatiwe kuri uyu musozi yagiye gusenga, yabwiye itangazamakuru ko yari yagiye gusengera umuvandimwe we urwariye Covid-19 i Kigali.

Ati “Nari nazindutse nje gusengera umuvandimwe wanjye uri i Kigali urwaye, nakoze amakosa ndenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndasaba imbabazi ko bitazongera kuko ntiwakubaha Imana utubashye abayobozi kuko ni yo ibashyiraho.”

Uwababyeyi Rosine waturutse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, yasabye abantu gusengera mu ngo aho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Nari naje nje gusengera igihugu cyacu ngo iki cyorezo kigabanuke, abantu bareke twubahe abayobozi two kurenga ku mabwiriza yashyizweho. Abantu nibasengere mu rugo kuko iki cyorezo gikomeje kwiyongera, naje ntazi ko mpahurira n’abantu bangana gutya ariyo mpamvu nsaba imbabazi”.

Abanyarwanda n’abakirisitu bagiriwe inama yo gusengera mu ngo zabo, bakirinda kujya mu ruhame kuko bashobora guteza abandi ibyago.

Dr Nsanzimana yagaragaje impungenge z’uko hari n’abashobora kuba bafite ibimenyetso bya Coronavirus ariko bakarenga bakajya ahari abantu benshi.

Ati “Umuntu ashobora gusengera aho ari atagiye guteza abandi ibibazo cyangwa ngo ajye gutera ibibazo umuryango we.”

Muri iki gihe, abantu benshi bahinduye amashyamba n’ahandi hantu hari ibihuru aho bashobora kujya gusengera. Bivugwa ko no muri Kigali bene aho hantu hahari mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, aho usanga nk’ifamu ikoreshwa mu bworozi isigaye yifashishwa n’abashaka kujya mu masengesho.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiriye gukurikiza amabwiriza uko yashyizweho kuko abereyeho kurengera ubuzima bwabo.

Ati “Abantu bakurikize amabwiriza, ibyemewe babikore, ibitemewe babireke. Polisi irihanangiriza buri wese uyarengaho.”

Ku wa Gatandatu kandi abandi bakirisitu 38 bo mu Idini ry’Abagorozi rigizwe n’abiyomoye ku Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, bo mu Karere ka Bugesera, bafatiwe ku musozi wa Mbyo basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bose babanje gucibwa amande ya 10.000 Frw buri wese, banagirwa inama yo kwirinda mbere yo gusubira mu miryango yabo.

Izindi nkuru: Ruhango: Abantu 239 bafatiwe mu masengesho i Kanyarira; buri wese yari afite icyifuzo cyihariye ashyiriye Imana

Bugesera: Abagorozi 38 bafatiwe kuri Mbyo basenga barenze ku mabwiriza ya COVID-19

Mu bafatiwe Kanyarira bagiye gusengerayo, icumi basanganywe Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)