Yamufashije korora inkoko yamuhinduriye ubuzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0


Ujeku yashimiye umubyeyi we amugurira imodoka ya Miliyoni 15 Frw

Kuri iki cyumweru byabaye ibyishimo mu muryango w'umuhanzi Marchal Ujeku ubwo yahaga nyina imodoka yamuguriye ya miliyoni 15 Frw. Iyi modoka iri mu bwoko bwa TOYOTA, RAVA4 VANGUARD. Ibirori byo gushyikiriza iyi modoka ICYIMPAYE Costasie umubyeyi wa Marchal Ujeku byabereye mu karere Rusizi mu murenge wa Gihundwe ho mukagari ka Gihundwe mu mudugudu wa Burunga. Nk'uko bigaragara mu mafoto uyu mubyeyi yarishimye bidasanzwe ashimishwa n'impano umuhungu we yamugeneye.


Mu kiganiro kihariye Marchal Ujeku yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko kuva akiri muto yari yarihaye intego yo kuzagurira nyina imodoka. Iki gitekerezo ahanini ngo yakigize ubwo nyina yamufashaga korora inkoko yahawe na nyirakuru kuko yari akiri muto ndetse ngo iyi nkoko yaje kororoka ndetse inamuhindurira ubuzima.

Mu kubisobanura yagize ati 'Yamfashije kurora itungo (Inkoko) nari narahawe na Nyogokuru, rirororoka ndetse ni ryo ringejeje aho ndi ubu kuko ryangiriye akamaro gakomeye mu buryo umuntu wese atapfa kwiyumvisha, nzagira umwanya wo gusobanura ndetse no kuremera abatishoboye biciye muri ubwo buryo'. Iyi nkoko ngo yarororotse imuviramo indi mishinga myinshi kuva akiri muto ku buryo kugeza ubu imishinga yayikomotseho ariyo yamugize uwo ariwe uyu munsi.


Ngiyi imodoka yamuhaye

Si ibyo byonyine ashimira nyina byatumye amugurira imodoka! Mu bindi yagarutseho harimo uko nyina yarwanye ishyaka kugira ngo uyu muhungu we yige maze bizamufashe kugera ku inzozi ze. Mu muziki naho ngo yamubaye hafi aramushyigikira nk'uko akomeza abisobanura ati:

'Ntangira kugaragaza impano yo kuririmba abantu benshi bambwiraga ko ari byiza ariko ntacyo bizamarira nk'uko nta n'uwo bazi mu Rwanda byazamuye ku buryo bugaragara ahubwo byose ari ukwishora mu businzi no mu zindi ngeso mbi'.


Yakomeje ashimangira ko nyina atigeze amuca intege mu muziki nk'uko abandi babivugaga ahubwo we akaba yarakomeje kumuba hafi. Uyu mushinga wo kugurira imodoka umubyeyi we ngo watumye agira icyuho mu muziki mu rwego rwo gukusanya ubushobozi kugira ngo yese umuhigo yari yarihaye kuva akiri muto. Yabwiye InyaRwanda.com ko kuva umuhigo we yawesheje abanyarwanda bakwiye kumwitega vuba mu njyana ye ya 'Nkombo style'.

Yagize ati 'Mu gihe cyose uyu muhigo nari ntarawuhigura nari narabaye mpagaritse muzika no kuvugwa mu itangazamakuru nkaba nahishurira abakunzi banjye n'abafana banjye muri rusange ko igihe ari iki bakongera bakishima'. Yashimiye byimazeyo abafana be bamushyigikiye akabasha kugera kuri byinshi birimo MARCHAL UJEKU Foundation, MARCHAL CONSTRUCTION GROUP, CULTURE EMPIRE, BEI CHINI Market n'ibindi bikorwa by'iterambere.



Nyina wa Ujeko ubwo yari atwaye imodoka yahawe n'umuhungu we


Byabaye ibirori bikomeye



REBA HANO INDIRIMBO YE NTAKAZIMBA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106805/yamufashije-korora-inkoko-yamuhinduriye-ubuzima-none-amwituye-imodoka-marchal-ujeku-yaguri-106805.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)