Breaking: Ubukwe burasubitswe, ingendo hagati... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Nyuma yo kubona imibare y'abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera, Inama y'Abaminisitiri yafashe ingamba mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira ubwiyongere bwa Covid-19. Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya Covid-19, abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo; gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Ingamba zashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri zigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuwa Gatatu, tariki ya 23 Kamena 2021, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y'ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima. Mu ngamba zafashwe; ingendo zirabujijwe kuhera saa Moya z'ijoro (7:00Pm) kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n'ebyiri za nimugoroba.

Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse n'ingendo hagati y'Uturere tundi tw'igihugu zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzima cyangwa izindi serivisi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri. Inama zikorwa imbonankubone zizakomeza. Umubare w'abitabira inama ntugomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira. Abitabira inama bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19.

Imihango y'ubukwe nayo yahagaritswe!

Amateraniro rusange harimo ubusabane n'ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose birabujijwe. Imihango y'ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y'Ubuyobozi bwa Leta n'irikorewe mu nsengero birabujijwe. Ibikorwa by'inzego za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi batarenze 15% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.



Imyanzuro y'inama y'abaminisitiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106813/breaking-ubukwe-burasubitswe-ingendo-hagati-ya-kigali-nintara-zirahagarikwa-hanashyirwaho--106813.html

Post a Comment

1Comments

  1. Ariko mwaretse unuvuzi bukaba hagati y umurwayi na muganga we aba politicien n aba police mukareka kubyivangamo ? You sound and look strange

    ReplyDelete
Post a Comment