Umuyobozi wa APR FC yazamuwe mu ntera anongererwa inshingano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'ikipe ya APR FC, Lt. Col. Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera ahabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ipeti rya Lieutenant General avuye kuri Major General.

Muri Gashyantare 2021 nibwo uyu muyobozi wari umaze igihe ari umuyobozi wungirije wa APR FC yagizwe perezida wayo asimbuye Gen Jacques Musemakweli waje kwitaba Imana nyuma.

Nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa Lt. Col. Mubarakh Muganga, yahise anongererwa inshingano aho yagizwe Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Gen. Jacques Mupenzi wagizwe Umugaba mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere na we wasimbuye Maj. Gen. Emmanuel Bayingana wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo.

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n'igisirikare cy'u Rwanda, cyatangaje ko ari icyemezo cyafanshwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Iri tangazo riragira riti"Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba Umugaba Mukuru w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yakoze impinduka zikurikira harimo kuzamurwa mu ntera no guhabwa imirimo mishya."

"Major General Mubarakh Muganga yagizwe Lieutenant General, anagirwa umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka. Lieutenant General Jacques Mupenzi yagizwe umugaba mukuru w'ingabo zirwanira mu kirere. Major General Emmanuel Bayingana yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo."

Lt. Col. Mubarakh Muganga yari asanzwe ari umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali.

Lt. Gen. Mubarakh Muganga yari asanzwe ayobora Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yazamuwe-mu-ntera-yongerwa-inshingano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)