Gen. Rwarakabije bamusenyeho inzu mbere y'uko ashyikirana na General Kabarebe- VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutagengwa ubara urugamba rwo kubora u Rwanda n'ibindi byarukukiyeho nk'aho byabaye ejo kuko byose abyibuka, avuga ko ubwo Ingabo za RPA zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zari zimaze kubohora u Rwanda, zifuje kwivanga n'ingabo zatsinzwe zahoze ari FAR.

Agaruka kuri Maj Gen Rwarakabije Paul wahoze ari umwe mu bayobozi b'ingabo zahoze ari FAR, avuga ko ingabo za RPA zigeze kumugabaho igitero aho yari yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rutagengwa uvuga ko yajyaga aganira na Gen. Rwandakabije, avuga ko ubwo bamugabagaho igitero habuze gato ngo zbamufate ariko na we agakoresha amayeri ya gisirikare.

Rutagengwa ati 'Icyo yakoze ni iki, yabwiye abahungu be ngo nimunsenyereho iyi nzu, ajya mu nzu barayisenya bayimurambika hejuru, ingabo zihageze ahantu yari ari ziramushaka ziraheba kumbe ubwo yari arimo imbere, noneho ingabo zigiye ni bwo yasohotse ajya hanze.'

Ngo nyuma y'icyo gihe yanakomeje kugaba ibitero ariko aza kuva ku k'ejo yemera kugirana imishyikirano n'ingabo z'u Rwanda ari na bwo yaje gutahuka agahita asubizwa mu gisirikare.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gen-Rwarakabije-bamusenyeho-inzu-mbere-y-uko-ashyikirana-na-General-Kabarebe-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)