Umunya-Uganda wiyitaga Umunyarwanda yatawe muri yombi kubera ubwambuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo uyu mugabo yerekwaga itangazamakuru, kuri uyu wa 4 Kamena 2021, RIB yatangaje ko yafashwe amaze guhuguza Harish ibihumbi 116$.

Uyu mugabo yemeye ko yiyise Umunyarwanda kugira ngo yemeze ikigo gikorera i Dubai ko ari umunyakuri, ashingiye ku cyizere kigirirwa Abanyarwanda n'abantu bo hanze.

Yagize ati 'Bamaze kubona ko mfite ibyangombwa byanjye n'ikigo nkorera baranyizeye, noneho batangira kutwoherereza amafaranga.'

Ikigo cy'i Dubai gitangiye kumusaba icyangombwa cyerekana ko ari Umunyarwanda, uyu mugabo yigiriye inama yo guhimba icyangombwa cyerekana ko ari Umunyarwanda.

Harish amaze kubona ko ari kubeshywa, yatanze ikirego cye muri RIB imufasha gukurikirana uwo mutekamitwe.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uriya mugabo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi ndetse no kwiyitirira umwirondoro utari iwe.

Ati 'Ibyo bakoze byose babikoze mu buryo bw'itumanaho, aho umwe yoherezaga amafaranga undi akagenda akayafata ariko bari batarabonana. Mu by'ukuri icyo dusaba abantu ni ukugira amakenga no kubwira abantu ko bakwiye gukorana ubucuruzi n'abantu babanje kumenyana.'

Yongeyeho ko uyu Munya-Uganda yafashwe amaze kwakira ibihumbi 116$ ndetse ko yari amaze kuza mu Rwanda inshuro eshatu kuhafatira amafaranga yabaga yohererejwe.

Uyu mugabo w'umutekamutwe yiyitaga Umunyarwanda kandi ari Umunya-Uganda
Harish ukomoka mu Buhinde yibwe ibihumbi 116$
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko RIB itazihanganira abakora ubutekamutwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunya-uganda-wiyitaga-umunyarwanda-yatawe-muri-yombi-kubera-ubwambuzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)