Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto 2019(Miss Photogenic 2019) akaba umukunzi w'umunyezamu Kimenyi Yves, aritegura kwibaruka imfura ye n'uyu munyezamu wa Kiyovu Sports.
Mu mpeshyi ya 2019 nibwo urukundo rw'aba bombi rwamenyekanye, kuva icyo kugeza n'uyu munsi bagiye bagaruka mu nkuru mu bitangazamakuru bitandakanye bitewe n'uburyo badahwema kugaragarizanya urukundo.
Nyuma yo kumwambika impeta ya Fiancailles muri Gashyantare uyu mwaka, amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bitegura kwibaruka kwibaruka imfura yabo mu minsi iri imbere kuko n'inda ari nkuru.
Nyuma y'uko Kimenyi amwambitse impeta ya Fiancailles tariki ya 28 Gashyantare 2021, amakuru yavugaga ko aba bombi barimo no gutegura ubukwe ariko shampiyona ihita isubukurwa Kimenyi Yves ahita ajya mu kazi butabaye(ari mu mwiherero n'ikipe ye ya Kiyovu Sports).
Amakuru aturuka ku bantu bari hafi ya Kimenyi Yves, ni uko ubwo shampiyona izaba isojwe mu cyumweru gitaha tariki ya 23 Kamena, ikintu cya mbere uyu munyezamu azahita ashyira imbere ari ubukwe bwe n'umukunzi we aho bivugwa ko byinshi byamaze no gutunganywa.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukunzi-wa-kimenyi-yves-miss-muyango-ari-hafi-kubyara