Umukinnyi wa Sunrise wafatiwe ku kibuga ashinjwa gusambanya umugore w'abandi yafunguwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugabo Gariel wari umaze icyumweru afunzwe, yafatiwe ku stade ya Nyagatare ku wa 10 Kamena 2021 ubwo umukino wahuzaga ikipe ye ya Sunrise FC yakinaga na Gasogi United wari uhumuje.

Uyu mukinnyi yafunguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021 mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruvuga ko rwari rwamaze gutanga dosiye mu Bushinjacyaha.

Umukino ukirangira Mugabo Gabriel yahise atabwa muri yombi na Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

Icyo gihe Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko uyu mukinnyi icyaha akurikiranyweho ari icyo Gukoresha umugore w'undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yagize ati 'Icyaha akurikiranyweho ni ugukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsinda umugore w'imyaka 27. Icyaha yagikoze tariki ya 12 Gikurasi agikorera mu Karere ka Nyagatare akaba ari naho yafatiwe.'

Mu butumwa ikipe ye ya Sunrise FC yanyujije kuri Twitter, yagize iti 'Buri gihe ukuri kuratsinda ! Urakaza neza Gaby.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umukinnyi-wa-Sunrise-wafatiwe-ku-kibuga-ashinjwa-gusambanya-umugore-w-abandi-yafunguwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)