
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso wabereye mu Karere ka Ruhango ku rwego rw'igihugu.
Uyu munsi wizihijwe abaturage bo mu Karere ka Ruhango batanga amaraso, kuko ari ko karere ka mbere mu twatanze amaraso menshi mu Ntara y'Amajyepfo.
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema valens, yavuze ko banejejwe no kuba uyu munsi wizihirijwe mu karere kabo, asaba abaturage gukomeza gutanga amaraso kuko ari igikorwa cy'ubutabazi.
Ati 'Twishimiye ko Umunsi Mpuzamahanga wo gutanga amaraso mu rwego rw'igihugu wabereye mu Karere ka Ruhango, ntabwo ari impanuka ahubwo ni uko dufite abaturage bafite umutima ukunda bagatanga amaraso cyane.'
Ukuriye Ishami ry'Ubuvuzi muri RBC, Dr. Gatare Swaibu, yasabye Abanyarwanda kwirinda kumva ibihuha bikwirakwiza n'abantu batandukanye ku gutanga amaraso.
Yagize ati 'Hari abantu bagira ibihuha bavuga bati iyo umuntu yatanze amaraso ntiyongere ahura n'ibibazo by'uburwayi runaka, umuvuduko w'amaraso ukiyongera, ibyo byose ni ibihuha.'
Yasobanuye ko 'Iyo umuntu yatanze amaraso, mu masaha 24 ya maraso yatanze aba yamaze kuyagarura, naho insoro zitukura yatanze azisubira mu minsi 56 kugeza kuri 72 aba yamaze kuzisubirana ameze neza, abantu ntibakabeshye naho umuntu afite ikibazo atwegere tumufashe.'
Munyemana Benoit umaze gutanga amaraso inshuro 76, yavuze ko iki gikorwa agikora nk'igikorwa cy'urukondo kandi ashishikariza abandi kucyitabira.
Ati 'Ntanga amaraso kuko nzi ko ari igikorwa cy'urukundo kandi ko aya maraso tuba twatanze aramira ubuzima bw'abantu buba buri mu kaga, ndashishikariza buri muntu wese kwitabira iki gikorwa.'
Uwambaye Olive, yavuze ko yamenye agaciro ko gutanga amaraso ubwo umwana we yayahabwaga bikamugirira umumaro, bigatuma nawe yifuza kujya atabara ababaye.
Ati 'Gutanga amaraso ndabikunda, umwana wacu yararwaye Malaria tujya mu bitaro bamuha amaraso yarembye yayabuze, n'ubundi mbere narabikundaga ariko byanteye kurushaho kubikunda kuko yararembye cyane ngize amahirwe mbona arakize kubera ayo maraso, nanjye byatumye ngomba kuyatanga ngo ntabare abandi.'
Igikorwa cyo gutanga amaraso kiri kubera muri gare ya Ruhango kizamara iminsi ibiri, umunsi wa mbere hatanzwe udushashi tw'amaraso 203.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/udushashi-tw-amaraso-ibihumbi-69-twaratanzwe-mu-2020