Bimwe mu by'ingenzi umusore w'i Kigali agomba kuba yujuje mbere yo gutereta inkumi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Muri iki gihe usanga abasore benshi b'i Kigali batereta abakobwa bikarangira batewe indobo nyamara baba bibwira ko ibyangombwa nkenerwa kugirango buri mukobwa baterese abemere babyujuje. Si ko abakobwa bose baba bashaka ibi bintu tugiye kubabwira muri iyi nkuru gusa byibuze benshi mu bakobwa b'i Kigali ndetse n'abandi bakobwa b'inkumi bageze mu myaka yo guteretwa baba bakeneye ibi bintu bikurikira ku basore babatereta.

1. Kuba ari umunyakuri

Abakobwa bose baba bashaka ko abasore bose babatereta baba ari abanyakuri. Muri iki gihe usanga abasore benshi baradukanye ingeso itari nziza yo kubeshya abakobwa batereta babizeza ibitangaza nyamara ataribyo. Rimwe na rimwe usanga hari n'abagera aho batera inda abakobwa batereta bababwira ko bazabana nyamara ataribyo bikarangira abakobwa bangaye.

2. Kuba afite amafaranga

Abakobwa b'iki gihe bashaka ko umusore bateretana aba afite amafaranga. Umusore ufite amafaranga bituma amenyera umukobwa icyo akeneye cyose akamumenyera ndetse n'iby'umurengera bituma umukobwa yigamba muri bagenzi be ko afite umusore w'ikibasumba. Amafaranga kandi afasha umusore guha umukobwa impano zitandukanye ndetse no kumusohokana ahantu hatandukanye bituma yumva akunzwe kurushaho.

3. Kuba azi gutwara neza imodoka (bikaba akarusho iyo afite imodoka)

Abakobwa b'iki gihe bagendana n'ibigezweho bityo baba bashaka umusore uzi neza gutwara imodoka ndetse akaba anafite uruhushya rwo gutwara imodoka bikamufasha kuba yajya amujyana gutembera bari kumwe mbese bagatangira kwimenyereza ubuzima bw'umugabo n'umugore aribwo baba bitegura.

Nubwo ibi bintu bitatu aribyo tubabwiye muri iyi nkuru ariko sibyo byonyine kuko usanga hari n'ibindi nkenerwa buri mukobwa agenda yiyongereraho kuri ibi gusa akenshi usanga ibi bitatu abakobwa benshib'abasirimu babihuriyeho. Basore rero mukure amaboko mu mifuka mukore kugirango muzabashe gutereta mwujuje ibi tubabwiye muri iyi nkuru ndetse muzanarenzeho bitewe nuko muzagenda mushobozwa.



Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-byingenzi-umusore-wi-kigali-agomba-kuba-yujuje-mbere-yo-gutereta-inkumi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, June 2025