Umuhanzi umaze kwandika izina mu muziki muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yemeje ko ari mu rukundo n'umunyamideli ukomoka muri Afurika y'Epfo, Andrea Abrahams.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, ikaba na radio ye, yavuze ko ubu aryohewe n'urukundo rwa Andrea yatangiye gutereta muri 2013 ariko akamwemerera umwaka ushize wa 2020.
Yagize ati'ni mwiza, ni mwiza pe. Azi uburyo bwo kubana mu mahoro n'umuryango wanjye nta binyoma. Natangiye kumutereta muri 2013, akomeza kunjyana hirya no hino, yanyemereye umwaka ushize."
Inkuru y'urukundo rwabo yatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro z'uku kwezi ubwo Andrea yashyiraga ifoto ya Diamond kuri Instagram agaragaza ko amushyigikiye mu irushanwa rya BET, iyo foto yaherekejwe n'amagambo agira ati'nkuri iruhande.'
Andrea uri mu rukundo na Diamond, muri 2016 yegukanye irushanwa ry'ubwiza rya Miss 7 Continents ryabereye muri Turikiya.
Uyu muhanzi aherutse kubazwa igihe azashakira umugore, avuga ko abantu bapanga n'Imana ipanga, ngo igihe nikigera azarongora.
Diamond Platnumz ari mu rukundo na Andrea nyuma y'uko muri Werurwe 2020 yatandukanye na Tanasha Donna babyaranye umwana w'umuhungu, hari nyuma y'uko muri Gashyantare 2018 yatandukanye na Zari Hassan babyaranye abana babiri. Yakundanye kandi na Wema Sepetu ndetse na Hamisa Mobetto bafitanye umwana w'umuhungu.