SKOL yiyemeje kuba ku isonga mu kubungabunga ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka tariki 5 Kamena, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije. Ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma buri wese akareba uruhare rw'ibikorwa bye n'imyitwarire ye mu kubungabunga ibidukikije.

Uyu munsi usanze muri uyu mwaka, SKOL imaze gukora ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga ibidukikije birimo gushyiraho uruganda rusukura amazi akoreshwa n'uruganda, gusukura imiringoti ikikije uruganda ifatanyije n'abaturage ndetse no gufasha gukora imihanda yangiritse byose bigamije gutuma isi y'ejo hazaza iba nziza kurushaho.

Uru ruganda rwavuze ko ari umwanya mwiza ku nganda zitandukanye n'abashoramari gukora ibishoboka byose bagashora mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije haba mu gukoresha ingufu zisubira, gutunganya imyanda ndetse no gufunika ibyo batunganya mu bikoresho bitangiza ibidukikije.

Uru ruganda rwo rumaze gutera intambwe igaragara mu kwimakaza umuco wo kurengera ibidukikije, harimo kuba rwarabaye urwa mbere mu Rwanda mu kubika amazi yo kunywa rutunganya mu macupa y'ibirahure asubizwa mu ruganda, mu gihe ubusanzwe hamenyerewe amazi aba mu macupa ya Plastique rimwe na rimwe ajugunywa ahabonetse hose akangiza urusobe rw'ibinyabuzima.

Iki cyemezo SKOL yagifashe mbere y'izindi nganda nyuma y'uko mu 2019 u Rwanda rushyizeho igihe ntarengwa cy'imyaka ibiri cyo kuba amasosiyete akora, atumiza cyangwa akoresha ibikoresho bya plastique mu kubika ibicuruzwa aba yabihagaritse.

Si byo gusa, kuko SKOL yashyizeho uruganda rufata amazi yakoreshejwe mu ruganda, ikayasukura akongera kuba amazi meza, ubundi akoherezwa mu gishanga aho atangiza ibidukikije cyangwa ngo abangamire imibereho y'abaturage.

Ibi byose byerekana ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano buri wese yakwiha kandi akazishobora atagombye gutegereza abandi.

SKOL yatangaje ko uwo mukoro ukenewe kuri ubu kugira ngo habeho impinduka.

Uruganda rwa Skol rwabaye mbere mu Rwanda mu kubika amazi mu macupa asubizwa aho kuba Plastique ngo ajugunywe mu rusobe rw'ibinyabuzima



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-yiyemeje-kuba-ku-isonga-mu-kubungabunga-ibidukikije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)