Abakozi baraye mu biro by'Akarere bukabakeraho, ni abagize Komite nyobozi, Abayobozi b'amashami ndetse n'abakozi bose bafite mu nshingano kubazwa no kunoza imihigo.
Bamwe muri aba bayobozi b'amashami n'abakozi batangaje ko iki gikorwa cyo gukosora imihigo 94 cyatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena kigeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Umwe yagize ati 'Ntabwo Ubuyobozi bwigeze bwita ku bagore bonsa kuko uwakosoje imihigo wese yaraye mu biro by'Akarere.'
Aba bakozi b'Akarere bavuga kandi ko kurwana n'igikorwa cyo kwesa imihigo batabigaya, ariko bakavuga ko gukosora imyandikire byagombye kuba byarakozwe iminsi 2 mbere y'uko itariki ntarengwa yo kuyohereza mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe I barurishamibare igera, kuko basaga nk'abari gutanguranwa na yo.
Bavuze kandi ko kuyikosora bitarangiye kuko n'abaraye mu biro iri joro, batahawe ikiruhuko ku manywa ngo babashe gusinzira cyangwa ngo bagere mu ngo kureba uko abana, abagore cyangwa abagabo babo baramutse.
Cyakora bakavuga ko byageze saa kenda (03h00 a.m), Komite nyobozi yakosoraga igataha.
Undi mukozi ati 'Igikorwa cy'imihigo kirasanzwe ntabwo cyari gutuma turara mu biro by'Akarere kubera ko gukosora ntibyagombaga gufata amasaha 24/24â² abantu bataruhuka.'
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye avuga ko nta kibazo biteye kuko umukozi wa Leta akora amasaha ashaka.
Cyakora uyu Muyobozi yirinze kugira byinshi avuga kuri iki gikorwa cy'abaraye mu biro by'Akarere, mu magambo make avuga ko nta kibazo abibonamo.
Abatashye kare kandi bataha mu tundi Turere bavuga ko batashye saa kenda (03h00 a.m) bagera mu ngo zabo bukeye. Abandi bakomerejeho bakora akazi batageze mu rugo.
Gusa hari abakeka ko Akarere ka Ruhango kifuza kubona umwanya wa mbere mu mihigo, kuko ngo imbaraga no gutota abakozi birimo gushyirwamo byerekana ko bashaka uwo mwanya ku ngufu.
UKWEZI.RW